Published Monday , on 30 July 2018, 17:14:32 by Jean Claude Muvunyi


Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2018 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’iserukiramuco ry’imbyino, FESPAD (Festival Pan-Africain de la Dance) nka kimwe mu bikorwa byo kwizihiza umuganura w’uyu mwaka.

Iki gitaramo cy’imbyino zerekana umuco ny’Afurika cyabereye i Kigali kuri Stade Amahoro, kitabiriwe n’ibihugu bitanu aribyo Senegal, Burkina Faso, Congo Brazaville, DR Congo ndetse n’u Rwanda.

Hamuritse imico itandukanye

Abaminisitiri b’umuco muri ibyo bihugu ndetse n’uwari uhagarariye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) bafashe ijambo bagarutse ku mbaraga babona FESPAD ifite.

Angela Martinez wari uhagarariye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri iki gitaramo yavuze ko FESPAD ifite uruhare mu kunga Afurika ndetse anasaba Abamisitiri b’umuco gukomeza kuyishyigikira no kurushaho kuyimenyekanisha.

Angela Martinez wari uhagarariye AU muri iki gitaramo

Yagize ati "FESPAD yadufasha kugera kuri Afurika twifuza muri 2063 kuko ikungahaye ku muco kandi niwo twahuza tukabona ubumwe bw’afurika."

Yakomeje asaba Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda, Uwacu Julienne kwamamaza iyi FESPAD ku buryo yajya yitabirwa n’ibihugu byinshi.

Abitabiriye iki gitaramo bashimishijwe n’imico itandukanye yamuritswe mu mbyino

Uyu mwaka FESPAD iri kwizihizwa ku nshuro ya 10, iba rimwe mu myaka ibiri ariko umuganura wo wizihizwa buri mwaka kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani kuva muri 2015.

Minisitiri uwacu Julienne yashimiye ibihugu bitandukanye byitabiriye iyi FESPAD.

Minisitiri Uwacu Julienne n’andi banyacyubahiro barahagurutse barabyina

Kuri iyi nshuro ibitaramo bya FESPAD bizajya no mu turere, Ku wa kabiri tariki ya 31 Nyakanga bizabera i Rwamagana na Musanze, kuwa gatatu bibere i Huye na Rubavu, kuwa kane bibere i Nyanza kuri stade ya Nyanza ubwo hazaba igitaramo kizwi nka "i Nyanza twaramye ", naho kuwa Gatanu tariki eshatu Kanama bisorezwe i Nyanza ku rwego rw’igihugu.

FESPAD n’umuganura by’uyu mwaka bifite insanganyamatsiko igira iti "Umuco, isõoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira ".


Congo Brazzaville na bo barawukase karahava


Butera Knowless nawe yararirimbye


Na Bruce Melody yari ahari


Zao Zoba waririmbye Cadavre yerekanye ko ari umunyamuziki

Abitabiriye baryohewe n’imbyino bamurikiwe