Published Monday , on 16 July 2018, 12:43:51 by Christophe Hitayezu

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inararibonye n’abahanga batandukanye baturutse mu miryango itari iya leta ibarizwa mu mutaka wa Sun Alliance n’abafatanyabikorwa bayo nka SNV yibanda cyane ku bijyanye n’imirire no kwihaza mu biribwa mu Rwanda, hagaragajwe ko hatagizwe igikorwa igwingira ryarushaho gufata indi ntera.

Nk’uko byagaragajwe n’izi nzobere mu mibare berekanye igaragaza ko ikibazo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 kigeze ku kigero cya 38% mu gihugu hose.

Raporo yo mu 2015 y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza uko imirire igaze mu gihugu (Comprehensive Food Security and Vulnerability and Nutrition Analysis: CFSVA) yerekana ko 80% by’ingo z’Abanyarwanda zihagije mu biribwa nubwo ikibazo cy’igwingira mu bana kikiri hejuru.

Muri iki kiganiro cyabaye taliki 28 Kamena 2018, abari bahagarariye iyi miryango yose beretse abanyamakuru ishusho rusange y’igwingira ry’abana b’Abanyarwanda n’impamvu Leta igaragaza imibare idashamaje mu kurwanya iki kibazo mu myaka yashize

byagaragaye ko abana bari hagati y’amezi 6 na 18 aribo bibasiwe cyane n’iki kibazo ndetse kikaba kiganje cyane mu ntara y’Amajyaruguru no mu duce tw’uburengera zuba bw’Igihugu.

Izi nzobere kandi zagaragaje ko hagomba kongerwa imbaraga mu gutunganya indryo yuzuye bigomba kugerwaho mu gihe abahinzi babona imbuto nziza hanarebwa ko inganda nazo zisohora indryo yuzuye. Aha hagaragajwe ko kuba nta tegeko rigenga imitunganyirize y’indryo yuzuye mu nganda (fortification) ariyo mbogamizi ikomeye Leta y’ u Rwanda ifite kuri iki kibazo ko igihe ryaba ririho byakoroha mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira.

Mu gihe u Rwanda rwatera intambwe nk’ Ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba rukagira iri tegeko byakoroshya byinshi nkuko byemezwa na Ndizeye Damien Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ADECOR, ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda.

Ndizeye agira ati “Inyigo nyinshi ku bijyanye no gutunganya indyo yuzuye zarakozwe, na politiki ibigenga nayo yarakozwe, ibindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byamaze gutora iri tegeko, mu gihe no mu Rwanda ryaba rihari byakoroshya kugenzura abakora mu bujyanye n’ibiribwa no gushyira mu bikorwa ibisabwa”

Akomeza avuga ko bimwe mu bihngwa ngandurarugo byongerwamo intungamubiri ikwiye nk’ibijumba, ibishyimbo ariko ko bakomeje gushaka uburyo n’ibind bihingwa byose byifashishwa cyane byakongerwamo izo ntungamubiri nibura nka vitamin A.

Indi mbogamizi yagaragajwe ni ubutaka buto bwo guhingaho n’ihindagurika ry’ikirere rigira inguruka ku musaruro w’ibiribwa.

Byagaragaye ko ikibazo cy’imirire mibi kidashobora gucika mu gihe hatabayeho ubufatanye bw’inzego nyinshi bireba no guhanahana amakuru ku gihe.

Mu mwaka wa 2014 hagargajwe ko ikibazo cy’imirire mibi gihombya Leta nibura impuzandengo ya 11.5% ku musaruro mbumbe w’igihugu buri mwaka.

kuba iyi mibare iri hejuru mu Rwanda bigaragara ko ishobora gutuma igihugu kitagera ku ntego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) yihaye mu mwaka wa 2025. Mu gihe nta gikozwe ahubwo nibura ibihumbi 65 nibo bashbora kuzaba bagaragaza ikibazo cyo kugwingira mu 2025 mu Rwanda.

Umubyibuho ukabije ku bana nawo ni ikimenbyetso cy’imirire mibi ku bana nawo uri kugenda wiganza cyane kuko umaze kugera ku bana 8%.

Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’abana bagwingira ihereye ku bari munsi y’imyaka 2 ku kigero cya 24.5% mu mwaka wa 2018.

Impuguke n’abahanga bagaragaza ko imwe mu ngaruka ikomeye yo kugwingira ari igabanuka ry’ubushobzi bw’imitekerereze y’umuntu ariko ko bishobora kuvurwa mu gihe umwana atarengeje imyaka 2 ariko ko mu gihe yayirengeje ikibazo kiba karande.