Published Sunday , on 2 December 2018, 14:26:30 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Perezida wa Gabon wari umaze ukwezi yivuriza mu gihugu cya Arabiya Sawudite indwara itaratangajwe ku mugaragaro, kuri ubu yagejejwe muri Maroke aho agiye kumara igihe aruhukira.

Ubwo Bongo yagezwaga muri Maroke mu mpera z’Ugushyingo yahise akomeza ajyanwa mu bitaro byaho kuharuhukira.

Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Maroke yatangaje ko Perezida Bongo, ubwe ariwe wisabiye kuzanwa muri Maroke ku bujyanama n’abayobozi bakuru mu gihugu cye n’abaganga be.

Nyuma y’igihe kinini uburwayi bwe bugizwe ibanga ndetse uko amerewe bikaba ubwiru bukomeye, inama y’abaminisitiri yemeje ko uyu muperezida w’imyaka 59 yari arembye bikomeye, gusa ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko kuri ubu afite agahenge.

Nk’uko tubikesha Radiyo Ijwi rya Amerika, ngo kugarura imbaraga kwa Bongo bizafata iminsi ishobora no kugera ku cyumweru.

Muri ubu burwayi bwa Perezida Bongo yaba igihe yari arwariye muri Arabiya Sawudite cyangwa ubwo yajyanwaga muri Maroke, nta mashusho cyangwa amafoto yigeze ajya ahagaragara y’uko amerewe bimwe mu byakomeje gutera impungenge abantu ku kijyanye n’ubuzima bwe.

Ubundi Perezida Ali Bongo Ondimba yari yagiye mu bitaro ku itariki 24 Ukwakira uyu mwaka.