Published Thursday , on 23 July 2020, 08:39:19 by Jean Claude Bazatsinda

Bamwe mu bakora uburaya bo mu Karere ka Gakenke bibumbiye mu matsinda, basobanuriwe uburenganzira bafite bwo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko aho kurindira ko bibagiraho ingaruka ziterwa n’ubushobozi buke baba bafite bityo bikanabera umutwaro Leta.

Muri aya mahurwa yahuje abarenga 100 bakora uburaya, yateguwe n’Umuryango Health Development Initiative (HDI), mu mushinga aterwa inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, agamije gufasha aba bakora uburaya kumenya uburenganzira bahabwa n’amategeko n’igihe hakurwamo inda bigamije kwirinda ingaruka ziterwa no kubyara abana badashoboye kurera kandi batanishimiwe n’abababyaye.

Bamwe muri aba bakora uburaya, bavuga ko kuba batarigeze basobanukirwa iby’iri tegeko, byatumye babyara abo badashoboye kurera kandi hari na bamwe bagiye bakuramo izi nda bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo harimo ubumuga n’urupfu, abandi bagafungwa kubera kubikora nabi.

Nyiramugwera Christine ni umwe muri bo, yagize ati "Natwe ubwacu iri tegeko ntabwo twari turizi ariko ubwo turimenye tuzaryigisha n’abandi batararimenya bityo ibyaha byakorwaga biveho kandi twirinde no kubyara abo tudashoboye kurera kuko bibera leta umuzigo. Mbere wasanga hari abafunzwe kubera gukuramo inda nabi mu buryo butemewe kandi hari n’abo nzi zahitanaga abandi bakuyemo ubumuga".

Nikuze Claisance nawe yagize ati "Nanjye nakoze uburaya ntabiteganyije kuko umugabo twashakanye yari amaze kunta mpitamo gukora uburaya, izi nyigisho ngiye kuzisangiza abato bamenye uburenganzira bahabwa n’itegeko mu gihe bahuye n’inda batateguye.”

Mporanyi Theobald, ni umukozi wa HDI akaba n’impuguke mu by’ubuzima, avuga ko bafite gahunda yo kuzenguruka uturere twose basobanura iby’iri tegeko bagamije kugabanya ingaruka zaterwaga no kutarimenya.

Yagize ati "Dufite gahunda yo kuzenguruka igihugu dusobanura iby’iri tegeko, kuko ukuyemo inda binyuranyije n’iri tegeko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko, aha dusobanura iby’iri tegeko kugira ngo hatagira ubikora aciye muri magendu n’ahandi. Kandi gukuramo inda si agahato ahubwo ni ubushake bwo kurengera ubuzima bwaba ubw’umwana cyangwa umubyeyi".

Mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda ryo mu 2018 nk’uko ryavuguruwe mu iteka rya Minisitiri N002/MoH/2019 mu 2019, mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ikomeza ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.

Mu baterwa inda zitateganyijwe zikanabagira ingaruka cyane mu Rwanda biganje mu bana bari munsi y’imyaka 18. Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu Karere ka Gakenke mu myaka itatu ishize abana b’abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 678, aho mu mwaka ushize wonyine habaruwe abasaga 200, bagiye bahura n’ibibazo birimo gutakaza amashuri, kwirukanwa mu muryango bibaviramo gukora uburaya n’ibindi.