Published Friday , on 9 March 2018, 18:51:00 by Uwimana Joselyne

Imiryango yo mu karere ka Gakenke iributswa ko badashobora kugera Ku iterambere mu gihe umugore n’umugabo batabanye neza, minisitiri w’amashyamba n’ubutaka yabibukije ko iterambere riva mu kumvikana no gukorera hamwe.

Minisitiri w’amashyamba n’umubutaka, Tumushime Francine ubwo yasuraga akarere ka Gakenke hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe, yavuze ko nta terambere ryagerwaho mu miryango igihe umugabo yaba agikubita uwo bashakanye cyangwa igihe baba badafite kumvikana mu rugo rwabo, yagize ati "Niba hari ingo zikigaragaramo abagabo bakubita abagore babo ntabwo bateze kugera ku iterambere kuko umuntu arigeraho igihe abanye n’umugore we neza, igihe imiryango yanyu ibanye neza, mukajya inama mu byo mukora nta kintu cyababuza gutera imbere".

Minisitiri w’amashyamba n’umubutaka, Tumushime Francine aganira n’abaturage

Bamwe mu baturage batuye aka karere bemeza ko nta ngo nyinshi zigikunze kugagaragaramo amakimbirane ko naho biri bigenda bigabanuka.

Ntawuruhunga Christopher atuye mu murenge wa Janja muri aka karere yagize ati "Muri aka karere hakundaga kuba abagabo bakubita abagore babo ugasanga ingo nyinshi zibanye nabi ariko tubona byari ubujiji kuko ubu bigenda bigabanuka abashakabye bakamenya akamaro ko gufatanya kuko gushyira hamwe n’uwo mwashakanye bigeza ingo ku iterambere n’abana bagakura bafite umuco kandi bakagira ubuzima bwiza bakiga"

Bamwe mu bagore banamuritse ibyo bagezeho

Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 43 wizihirijwe mu karere ka Gakenke, insanganyatsiko ikaba igira iti "Munyarwandakazi komeza umurava mu iterambere twubake u Rwanda twifuza"