Published Tuesday , on 5 June 2018, 21:53:44 by Christophe Hitayezu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza uyu munsi muri Kamena 2018, abakobwa babyariye iwabo bazwi n’Akarere ari 764 barimo 28 batewe inda bataruzuza imyaka 15.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018, mu kiganiro Akarere ka Gasabo kagiranye n’itangazamakuru harebwa aho imihigo y’aka karere igeze yeswa, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo Nyirabahire Languida, yagize ati "Ku kijyanye n’abakobwa babyariye iwabo, kuva muri Nyakanga kugeza uyu munsi dufite 764 ariko muri bo abari munsi y’imyaka 15 ni 28".

Visi Meya Nyirabahire Languida

Avuga ko akenshi abatwise gutyo batishimira abana babo, ati "Tugerageza kubegera kugirango tubumvishe ko ari umuntu bagomba kumwakira, ikindi iyo umwana amaze gucuka tubakorera ubuvugizi cyangwa tukabasubiza ku ishuri kugirango babashe kwiga. N’abo bana babo tukabafasha bakiga kuko bose baba bakiri abana".

Abayobozi b’imirenge igize aka karere na bo bari bahari

Avuga kandi ko bafatanyije n’inzego z’umutekano bakurikirana ababateye inda ndetse hakaba hari n’abafashwe bafunzwe.

Mu mihigo ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, Akarere ka Gasabo kamaze kuyesa hafi ya yose ku kigero cya 100% n’indi mike imaze kugerwaho ku kigero kiri hejuru ya 75%.

Komite nyobozi y’Akarere iyobowe na Meya Rwamurangwa Steven, niyo yari iyoboye ibi biganiro