Published Thursday , on 8 March 2018, 13:07:25 by Bucyibaruta Kabera Samson

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe igororamuco, Bosenibamwe Aime, yasabye urubyiruko rwibumbiye mu makoperative atandukanye mu murenge wa Kimironko wo mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali kugira uruhare mu kurundura ibiyobyabwenge mu rwego rwo kubaka ‘U Rwanda twifuza’, kuko bimaze kuba ikibazo gikomeye ku iterambere ry’igihugu by’umwihariko urubyiruko.

Bosenibamwe yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyagarutsweho cyane nka kimwe mu bibangamiye iterambere cyane cyane mu rubyiruko, bityo rushishikarizwa kwishyira hamwe bakorera mu matsinda kugirango babashe kuzamurana mu iterambere ndetse banashake udushya bahanga biteza imbere.

Bosenibamwe Aime, umuyobozi yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu, kandi bikaba bigaragara ko ari ikintu kigenda kiyongera mu rubyiruko ari nayo mpamvu Leta yagerageje gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, yakomeze avuga ko igihugu gifata ingamba zihamye kugirango kizabe igihugu kitarangwamo ubuzererezi.

Bwana Bosenibamzwe avuga ko mu bigo biri mu Rwanda hari urubyiruko rukabakaba ibihumbi bine by’abagororerwa i Wawa, ko mu kigo cya Gikondo transit center (ahazwi nko kwa Kabuga) habarizwayo urubyiruko ruri hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitatu, bikaba bigaragara ko iyi mibare iri hejuru, anavuga ko 80% by’abari muri ibi bigo ngororamuco ari abakoresha ibiyobyabwenge.

Ibi bikaba byaragarutsweho mu nama y’umwiherero iherutse guhuza abayobozi b’igihugu, bavuga ku kibazo k’ibiyobyabyenge, ariko Bosenibamwe akaba yaratangaje ko igihugu cyafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo cy’ibobyabwenge.

Urubyiruko rwa Kimironko mu nteko rusange

Ndacyayisenga Jean Claude, umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’igihugu y’Urubyiruko aganira na Nonaha.rw, yadutangarije ko n’ubwo urubyiruko rubasha kwishyira hamwe rukarwanya ikibazo cy’ubushomeri gikunze kurwugariza, bakora ibikorwa by’ubugeni n’ibindi bitandukanye bibafasha kubateza imbere, gusa bakaba bagifite ikibazo cy’amasoko make agura umusaruro w’ibyo baba bakoze, yakomeje agira ati ”ntago twavuga ko urubyiruko muri kimironko rudafite ubushomeri, ariko tugerageza kubafasha kwihangira imirimo, mu murenge wa Kimironko bafite umuntu ushinzwe kwigira imishinga urubyiruko, ndetse nabagaragaje ibikorwa byiza bakaba bafashwa”.

Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’uyu murenge, Mapambano Nyiridandi, yagarutse ku kamaro k’inteko rusange y’urubyiruko uru rubyiruko rwari rwateraniyemo, yagize ati ”Ikintu tugamije cyane cyane nk’ubu, mu rubyiruko batangira gutekereza ko ari bo ba mbere bagomba gutekereza ejo hazaza, batagomba gutekereza ko bagomba guhabwa akazi n’umuntu runaka, icyo tubasaba rero ni ukwibumbira hamwe”.

Ku kibazo cy’amasoko ajyanwaho umusaruro w’ibyo uru rubyiruko rukora avuga ko byo bazakomeza kubakorera ubuvugizi bagakoresha amamurikabikorwa bamenyekanisha ibikorwa by’uru rubyiruko.

Bimwe mu bikorwa by’ubugeni urubyiruko rukora