Published Friday , on 6 April 2018, 23:49:20 by Uwimana Joselyne

Mu rwego rwo kuboneza urubyaro ku bagabo, bamwe bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama bavuga ko nabo babonewe ibinini nk’ibyo abagore bakoresha mu kuboneza urubyaro bagira umwete wo kubikora kuko ngo uburyo bo bashyiriweho bwo kubafunga burundu bo bita guca umutsi ngo basanga bibagora.

Bamwe muri abo bagabo bavuga ko ubu buryo abagore babo batabwishimira babacyurira ko bikonesheje maze bakabaca inyuma.

Uwitwa Butare Jean Claude wo mu Murenge wa Rugarama, yagize ati “Ntabwo rwose njye natekereza kuboneza urubyaro kuko umuntu ajya kuboneza urubyaro bakamuca umutsi, hakaba hanashira iminsi ukabona umugore aratwite. Iyo baguciye uwo mutsi ngo ntiwongera gutera akabariro nk’uko bisanzwe ubwo rero uhitamo umugore akaba ariwe ubikora ariko natwe batuboneye ibinini cyangwa urushinge byatworohera.”

Ku rundi ruhande, hari bamwe mu bagore na bo bafite imyumvire y’uko batakwemerera abagabo babo ko bajya kuboneza urubyaro bibakoreweho kuko ngo uburyo bwashyiriweho abagabo batabwishimira.

Uwitwa Nyiramana Dative yagize ati “Ntabwo nakwemerera umugabo wanjye ajya kuboneza urubyaro kuko babaca umutsi ngo ntibongere gutera akabariro. Ubwo rero byaruta akaba ari jyewe ubijyamo kereka babahaye uburyo bundi butari ubwo kubaca umutsi”

Dr. Christopher Ruhara ushinzwe ubuvuzi mu Bitaro bya Ngarama biherereye muri aka Karere ka Gatsibo we ntiyemeranywa n’abavuga ko igituma abagabo batitabira kuboneza urubyaro ari uko uburyo bashyiriweho bugoye, ati “Ntabwo kuba batitabira kuboneza urubyaro ari uko uburyo bashyiriweho ari bubi ahubwo ni imyumvire kuko ntacyo umuntu ahindukaho, icyo ahindukaho ni uko atabyara gusa naho kuvuga ngo abagore babaca inyuma ni ingeso baba basanganwe.”

Gahunda yo kuboneza urubyaro yabanje gukorerwa ku bagore gusa nyuma iza no kugera kubagabo, ibitaro bya ngarama bikaba bimaze kwakira abagabo batanu bitabiriye iyi gahunda.