Published Friday , on 9 March 2018, 22:12:14 by Pacifique Nkurunziza

Abamotari mu bice bitandukanye by’akarere ka Gatsibo, barifuza ko abayobora amakoperative yabo bajya bagira manda bamara ku buyobozi, ngo ku mpamvu z’uko abaziyobora usanga bagira koperative nk’akarima kabo iyo batinze ku buyobozi.

Ngo komite zihawe manda koperative zazamuka

Bamwe mu bamotari baganiriye na Nonaha.com bavuga ko abaperezida b’amakoperative mu karere ka Gatsibo, bagiye bagira manda byabafasha mu mikorere y’amakoperative ndetse ngo mu gihe manda zabo zirangiye bakabazwa ibyo bakoze.

Museveni Etienne, umwe mu bamotari yagize ati "Utanabitinzeho ibintu by’amakoperative by’abaperezida byo byabaye nk’akarima k’igikoni, bitunze abaperezida kurusha abanyamuryango, bibaye manda idasubirwaho numva ko byatanga umusaruro".

Abandi bati "Iyo umuntu akora hakajyaho manda niba ari imyaka nk’ingahe bashyizeho, ni ukuvuga ngo iyo hagiye kuba ihererekanya hari ibyo yerekena byakozwe, iyo umuntu rero ntabyo yerekana nta n’icyo bimubwiye, niyo mpamvu ubona amakoperative atajya azamuka, ntashobora kuzamuka umuntu ayobora imyaka icumi kuva koperative ishinzwe akavaho kubera yariye umutungo nta n’umubaza. Hari manda yajya abazwa ibyo yakoze yaba yarariye umutungo agakurikiranwa".

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Gatsibo, Rwabarinda Aloys, yabwiye Nonaha.com ko ubusanzwe byajyaga bikorwa, gusa ngo bagiye kongera basubire inyuma barebe ko hari aho manda z’abaperezida zarangiye bongere batore.

Yagize ati "Urebye kuvuga ngo ntabwo byakorwaga njye navuga ko atari byo na cyane ko hirya no hino iyo dukoze inama turabaza tuti nyobozi zimaze igihe kingana iki? Noneho aho dusanze zarangiye tugatora bityo rero hashingiye ku itegeko aho manda zizajya zirangira hazajya habaho amatora. Aho biri rero hirya no hino abadasobanukiwe n’itegeko tugiye gufatanya n’izindi nzego z’amakoperative mu karere hano iwacu aho manda zarangiye dutoreshe bundi bushya".

Manzi Theogene, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na we yemeza ko hagiyeho manda mu makoperative y’abamotari hari umusaruro byatanga ariko agasaba abamotari gutegura umwanya bakaganira ku bintu bitandukanye byatuma koperative zabo zitera imbere.

Yagize ati "Nanjye nshyigikiye ko umuntu atayobora ubuziraherezo, nshyigikiye ko hakwiye kuba hajyaho igihe runaka kizwi perezida wa koperative ari buze kuba ayiyobora akaba yanabasha gusimburwa n’abandi bashobora kuzana amaraso mashya, bashobora kuzana ibitekerezo bishya kugira ngo babashe guteza imbere amakoperative yabo, bategure igihe dukwiye kuba tuganira nabo twumve ku buryo burambuye ibitekerezo n’ingorane bafite tujye inama na bo, batugire inama, n’ubwo turi abayobozi b’akarere na bo batugira inama kandi zatwubaka, zadufasha natwe kurangiza inshingano zacu neza".

Ikibazo cy’imiyoborere mibi y’amakoperative y’abamotari si umwihariko w’akarere ka Gatsibo gusa, mu bice bitandukanye by’igihugu usanga abamotari bibaza banijujutira imwe mu misanzu batanga mu makoperative irengero ryayo ngo bakaribura.