Published Tuesday , on 27 March 2018, 00:22:43 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gatsibo, bemeza ko indwara ya Malaria ifite ubukana muri ibi bihe, cyane ko abenshi bayirwaye kikaba ari ikibazo kibahangayikishije. Imibare itangwa n’ibitaro bya Kiziguro muri aka karere nayo irabyerekana. Ibi kandi byemezwa na bamwe mu bajyanama b’ubuzima.

Abajyana b’ubuzima bo mu Murenge wa Kiziguro, bavuga ko indwara ya Malariya ikomeje gukaza umurego dore ko ku munsi ngo basigaye bakira abantu benshi ugereranyije n’abo bajyaga bakira kandi bose babapima bagasanga barwaye malariya.

Uwimbabazi Jacqueline ni umujyanama w’ubuzima ukorana n’Ikigo Nderabuzima cya Kiziguro yagize ati “Ikibazo cya malariya ni ikibazo kidukomereye kuko dusigaye twakira abantu benshi kugeza n’aho ubu tutakibona imiti ihagije kuko iyo twayizanye uhasanga abantu batonze umurongo, hari n’ubwo uwo munsi umuntu atajya guhinga ukirirwa uvura, gusa tukaba tubona icyiza ari uko bakongera bakaduterera imiti tukareba ko byagabanuka”.

Mfitumukiza Edison uhagarariye abaforomo n’ababyaza mu Bitaro bya Kiziguro nawe ahamya ko ikibazo cya Malaria gihangayikishije abatuye muri aka karere kuko ngo abantu benshi bakira ari abayirwaye.

Yagize ati “Icyibazo cya Malariya kiragaragara muri aka karere kuko twatangiye umwaka wa 2017 turi ku gipimo cya 29% ariko yagiye izamuka uko umwaka ugenda ushira, ubu igeze kuri 43% ariko ubu hari abantu bari guhugurwa ngo twongere dutere imiti turebe ko yashiraho”.

Ubuyobozi bw ‘Akarere ka Gatsibo buvuga ko iyi ndwara iri ku kigereranyo cya 29%, ni mu gihe umwaka ushize wa 2017 yahitanye abantu bane.

Icyibazo cya Malariya gikunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba, ikaba iterwa n’uko iyi ntara ikunda kurangwa n’ubushyuhe ndetse hamwe na hamwe hakagaragara ibishanga bituma imibu yororokeramo nk’uko ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kiziguro ndetse n’ubw’akarere bubisonura.

Mu rwego rwo guhashya Malariya, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutera imiti mu mazu z’abaturage bose cyane cyane aho ikunze kugaragara harimo no mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko mu mwaka wa 2016 na 2017 malaria y’igikatu ari nayo yicaga abantu yagiye igabanuka ku gipimo cya 50%.