Published Friday , on 26 January 2018, 22:43:26 by Christophe Hitayezu

Mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), Germaine Kamayire yagiriye mu ntara y’amajyaruguru ku wa 25 na 26 Mutarama 2018, hijejwe ko umuyoboro w’amazi meza wa Rwamiko wari waradindiye uzasozwa kubakwa mu Ukuboza uyu mwaka.

Uru ruzinduko yaherekejwemo na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora intara y’Amajyaruguru ndetse n’abandi bayobozi mu nzego z’uturere two muri iyi ntara, rwatangiriye Cyamutara hagati ya Rulindo na Gicumbi rukomereza ku isooko ya Nyakagezi (Rwamiko - Gicumbi) rukomereza ku gusura ahantu hatandukanye hakeneye amazi muri Gicumbi na Burera.

Gatabazi JMV na Kamayire Germain baganira n’abaturage

Mu kiganiro Guverineri Gatabazi yagiranye na NONAHA.com nyuma y’umunsi wa mbere w’uruzinduko, yavuze ko umuyoboro wa Rwamiko wagombaga kuba wararangiye kubakwa mu Ugushyingo 2017 ukadindira wahawe ikindi gihe ntarengwa, yagize ati "Umuyoboro wa Rwamiko wahawe ikindi gihe ugomba kurangiriraho, ugomba kuba warangiye mu Ukuboza 2018 ukazatwara asaga miliyali 2.3 ukagaburira abaturage basaga 38000 ku birometero 68. Wari waradindiye burundu kuko wari kuri 19%".

Uyu muyobozi yatubwiye kandi ko n’umuyoboro Shangasha-Mukarange uzaba wakozwe bitarenze amezi 10 ari imbere.

Ikindi kandi ngo ni uko abaturage ba Kaniga na Gitojo bagomba kuba bahawe amazi n’amashanyarazi mu mezi abiri gusa.

Uretse aba baturage kandi, ngo hari n’ibikorwa by’iterambere bitagiraga amazi nk’Ivuriro rya Cyumba n’amashuri ya Mukono n’abaturage batuye Cyumba hejuru bazagezwaho amazi vuba.

Muri Burera hemejwe ko abaturage bose b’Utugari duturiye umupaka bagezwaho amashanyarazi kimwe n’amazi ahagije. Umupaka wa Buhita ugahabwa amazi n’amashanyarazi.

Uru ruzinduko rw’ubuyobozi bwa MININFRA rubaye mu gihe muri iyi ntara hari hamaze igihe abaturage mu duce tumwe na tumwe bataka gukora ingendo ndende bashaka amazi nyamara ari mu bikenerwa by’ibanze mu mibereho ya muntu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru