Published Friday , on 1 June 2018, 09:43:14 by Bucyibaruta Kabera Samson

Nyuma y’iminsi 3 atorewe kuyobora akarere ka Gicumbi by’agategany asimbuye uwari umaze kweguzwa, Sewase Jean Claude nawe yeguye kuko afite imiziro itatuma akomeza izi nshingano.

Mu kiganiro kigufi Guverineri Gatabazi JMV yagiranye na City Radio muri iki gitondo cyo ku wa 1 Kamena 2018, yemeje ko Sewase yasezeye kuko afite imanza nshinjabyaha ari kububurana.

Amakuru Nonaha.com ifitiye gihamya ni uko kugeza ubu yaba yamaze gusezera no muri Njyanama y’akarere.