Published Friday , on 30 November 2018, 13:20:00 by Jean Claude Muvunyi


Ku wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018 abana bo mu murenge wa Ndora biga mu mashuli yisumbuye n’abanza bahuriye hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge maze biyemeza kuzatozwa neza kandi bakanatanga umusanzu wabo mu ikemuka ry’ibibazo bibangamiye aho batuye.

Nk’uko Umunyamabanga w’uyu murenge Mumararungu Solange yabigaragarije aba batozwa, ngo uyu murenge ufite ikibazo cy’umubare munini w’abaturage batagira ubwiherero. Bahise biyemeza kuzakora uko bashoboye ngo ibyo bibazo bikemuke.

Kwizera Jean Damascène umwe muri bo yagize ati “Dufite imbaraga n’ubushake kandi twiteguye kubikoresha.”

Muri iri torero ryo mu biruhuko bazatozwa n’intore zituye muri uyu murenge.

Aba batozwa baba mu byiciro bitatu: Abafite imyaka iri hagati y’itandatu na 12 bitwa Imbuto, abo kuva 13 kugeza kuri 18 bakitwa Indirirarugamba naho abo kuva kuri 19 kugeza kuri 30 bakitwa Indahangarwa.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yabwiye aba batozwa ko bagomba kurwanya umwanda aho batuye nk’uko ikigero abenshi barimo cy’ubwangavu kibibategeka ndetse bakaba banasobanukiwe n’akamaro k’isuku.

Uyu murenge ufite ingo zisaga 3000 zifite ubwiherero butujuje ibyangombwa ariko izigera ku 1000 ni zo zikeneye ubufasha bwihariye mu Karere zikaba zigeze ku 4000.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwihaye intego ko bitarenze tariki ya 15 Ukuboza nta rugo na rumwe ruzaba rufite ubwiherero butujuje ibyangombwa.