Published Tuesday , on 21 August 2018, 21:52:39 by Uwimana Joselyne


Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, ryemereye abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyago ko nibabagirira icyizere bakabatuma mu nteko bazabakorera ubuvugizi hagashyirwaho banki izashyigikira ubuhinzi bwabo n’ubworozi nta nyungu bakwa.

Dr. Frank Hbineza uyobora iri shyaka akaba anari mu bakandika yagize ati ”Nimutugirira icyizere mukadutora tukajya mu nteko turashaka kuzabakorera ubuvugizi hakazashyirwaho ikigega gishinzwe gufasha ubuhinzi n’ubworozi kitazajya gisaba inyungu by’umwihariko abanyamutara murumva ko kizabafasha mubikorwa byanyu by’ubworozi ndetse n’ubuhinzi, kandi icyo kigega ntabwo kizajya kibaka ingwate ku bazaba bashaka inguzanyo”.

Dr. Frank Habineza, umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda akaba n’umukandida depite

Bamwe mu baturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ya Green Party babajije iby’icyo kigega uko kizakora n’amafaranga aho azaturuka. Hakizimana Peter yagize ati ”Ese iyo banki nizajya ituguriza amafaranga tukayatwara nk’abahinzi azasubiramo azava he?”

Dr. Franka Habineza ati ”amafaranga azajya atangwa na Leta abafashe kwikorera mu buhinzi ndetse n’ubworozi bwanyu hanyuma uwo bagurije azajya ayagarura ariko nta nyungu aciwe".

Abatuye aka karere babijeje ibikorwa byinshi bitandukanye aho babijeje kuzabazanira amazi bazakura mu kagera ndetse n’ahandi hatandukanye