Published Wednesday , on 22 August 2018, 19:55:26 by Uwimana Joselyne


Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rikomeje igikorwa cyo kwimamaza abakandida depite aho kuri uyu munsi bakoreye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana bizeje abaturage bo muri ako karere ko nibagera mu nteko bazaharanira ko caguwa igaruka mu Rwanda uko byahoze.

Mutesi Sylivie yagize ati ”Nimutugirira icyizere tuzabavuganira hasubireho caguwa abantu bacuruze babone icyo bakora, mbere caguwa ikiriho umuntu yagiraga ibihumbi bitanu agacuruza ariko ubu ntabyo yakora kuko guca caguwa byateje ubushomeri nuyizanye asoreshwa menshi”.

Dr Frank Habineza Peresida wa Green Party yagize ati ”Baciye caguwa bavuga ko tuzajya dukoresha ibikorerwa iwacu ariko nta nganda zigeze zigaragazwa zizajya zisimbura ibyo twaguraga bivuye hanze, ibyo byose ni imbogamizi kubacuruzi kuko caguwa ntacyo itwaye abaturage niyompamvu twumva yasubiraho kuko byafashaga abacuruzi ndetse n’abaguzi, ikindi niyo yinjiye mu Rwanda isorershwa menshi na bimwe bavuga bikorerwa mu Rwanda nabyo bigahenda, ibyo byose rero tubona bikwiye gukemuka abantu bagacuruza n’ubushomeri bugacika”.

Nyuma yo kuva mu karere ka Rulindo bakomereje mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke mu isanteri ya Yaramba aho bakiriwe n’imbaga y’abantu barenga igihumbi na magana atanu babizeza ko bazakorera ubuvugizi mu buhinzi bwabo bakajya bahinga icyo bashaka ku butaka bwabo ndetse bakanakurirwaho imisoro y’ubutaka bwabo.