Published Saturday , on 7 March 2020, 15:27:16 by Christophe Hitayezu

Ihuriro ry’urubyiruko riharanira imicungire iboneye y’imisoro (Youth for Tax Justice Network) rikorera mu bihugu bitandatu bya Afurika, rivuga ko urubyiruko rudahabwa ubumenyi n’amakuru bihagije ku misoro n’imicungire yayo, bigatuma rudakurana impinduka nziza ruzashyira mu bikorwa mu bihe biri imbere.

Kuri uyu Gatanu tariki 6 Werurwe 2020, ubwo abanyeshuri 12 bahuriraga mu marushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza abanyeshuri ba Kaminuza byateguwe n’iri huriro ku bufatanye na Aspire Debate, byavuzwe ko inzego zibifite mu nshingano, yaba Leta ndetse n’amakaminuza, zidaha umwanya munini ibi biganiro kandi bifasha umwana kuzasoza amasomo ari ku rwego isoko rikeneye hanze nk’uko Ndayambaje Gisa Robert uhagarariye Youth for Tax Justice Network mu Rwanda abivuga.


Nyayambaje Gisa Robert uhagarariye Youth for Tax Justice Network mu Rwanda

Ndayambaje agira ati, “Icyo dusaba Leta ni uko yakorana n’amakaminuza bakagira umuhate wo gutegura ibiganiro nk’ibi, kuko iyo ugiye mu bindi bihugu usanga ari umuco w’amakaminuza, kandi bifasha umwana kuva muri kaminuza ari ku rwego isoko rikeneye hanze”.

Akomeza agira ati, “Mu gihugu cyacu, Leta yagerageje kurwanya ibintu byo kunyereza imisoro n’ibindi ariko ntabwo byacitse biracyahari, ni ikintu kigomba gutangira kwigishwa mu banyeshuri kugirango nibagera no hanze bazabe bumva ububi bwabyo, kuko abenshi babikora bo bareba ku giti cyabo ariko ntibarebe ku gihugu. Ni ibintu byiza ko umwana ukiri muri kaminuza amenya ububi bwo kunyereza imisoro kugirango nagera no hanze agakora ishoramari ntazirebeho ahubwo azarebe nk’igihugu”.

Avuga ko ubusanzwe urubyiruko rugira ibiganiro byinshi, nyamara ugasanga nta bijyanye n’imisoro kandi urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo. Agira ati “Nk’urugero niba imisoro inyerezwa uyu munsi, nitwe bizagiraho ingaruka nk’urubyiruko mu myaka icumi cyangwa mirongo itatu iri imbere, ntabwo ari wa muyobozi ufite imyaka mirongo itandatu uyu munsi”.

Anongeraho ko ari yo mpamvu urubyiruko rukwiye kuganira ku bintu bijyanye n’imisoro, ibijyanye n’umutungo wa Afurika unyerezwa ukajyanwa mu bindi bihugu kandi ari abanyafurika wagateje imbere.

Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda bavuga ko ibiganiro mpaka byongera ubumenyi ku ngingo runaka baganiraho, by’umwihariko kuganiro ku misoro bikabategura uko bazabyitwaramo bagiye mu mirimo itandukanye cyangwa bayihangiye.


Abanyeshuri mu biganirompaka

Mukanteko Shemsa Kalema wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, avuga ko kuganira ku misoro hakiri kare bibongerera ubumenyi kuko bahura n’abandi bagasangizanya ibitekerezo, agira ati “Ubundi ibi biganiro ni ukwiga, umuntu waje hano afite icyo ari butahane utaje atigeze amenya. Usanga nk’urubyiruko rutinya kwihangira imirimo ruvuga ngo nzajya gusaba akazi, usanga kenshi batinya n’ingaruka cyangwa se n’ibisabwa kugirango imirimo itangire, ariko iyo waje nka hano uhamenyera byinshi, ukahakura amakuru ahagije yagufasha kwihangira umurimo”.

Sheja Nelka wiga muri kaminuza ya Mount Kenya, avuga ko ibiganiro mpaka nk’ibi bibategura kuzamenya uko bitwara bageze mu mirimo itandukanye nyuma y’amasomo, agira ati, “Hari byinshi dukuramo, bigufasha kwagura ubumenyi ufite ku kintu runaka cyakozweho ibyo biganiro”.

Muhereza Allan Murangira uhagarariye Youth for Tax Justice Network mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, avuga ko urubyiruko rukeneye kumenya amakuru ajyanye n’imisoro n’imicungire yayo, gusa ko mu bitumwa urubyiruko runatinya guhanga imirimo ahanini atari ugutinya gusora ahubwo binaturuka ku kubura amakuru ahagije ajyanye n’imisoro, bityo ko ibiganiro nk’ibi bibafasha nabo ubwabo gushakisha no kuganiro ku bijyanye na yo.


Muhereza Allan uhagarariye Youth for Tax Justice Network ku rwego rw’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba

Aya marushanwa yitabiriwe na Kaminuza enye ari zo iya Mount Kenya, AUCA, Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) na Kamuniza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST), buri Kaminuza ikaba ihagariwe n’abanyeshuri batatu. Abatsinze bazahagararira u Rwanda mu biganirompaka nk’ibi ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, abatsinze nabo bazahagararira abandi ku rwego rwa Afurika.