Published Tuesday , on 16 January 2018, 15:06:35 by Christophe Hitayezu

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora iyi ntara yihanangirije abayobozi b’uturere duherereye muri iyi ntara bakwepa abanyamakuru iyo babakeneyeho amakuru ndetse abasaba impinduka mu mikoranire n’itangazamakuru.

Ibi byaturutse ku muyobozi w’Akarere ka Burera, Madame Uwambajemariya Florence, watunzwe agatoki n’abanyamakuru ko atajya yitaba telefone y’umunyamakuru.

Ineza Leontine, umwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki kganiro yagize ati "Dufite ikibazo cy’umuyobozi w’Akarere ka Burera utajya witaba umunyamakuru, iyo umuhamagaye wamwibwira akumva uri umunyamakuru, ahita akubwira ko ari mu nama, nimero yawe akayibika muri telefone ntazongere no kuyitaba".

Uretse uyu munyamakuru kandi, na bagenze be bakorera mu ntara y’amajyaruguru, bemereye NONAHA.com ko ariko bimeze, abenshi bahuriza ku munyamakuru umwe ngo niwe yitaba gusa kumpamvu batazi.

Kuri iki kibazo, Guverineri Gatabazi yavuze ko umuyobozi adakwiye kugira uwo yirengagiza kuko ashaka no gukomera bitamubuza gukomera, kandi ko by’umwihariko nta muyobozi ukwiye gutinya itangazamakuru kuko abanyamakuru bagira uruhare runini mu guhuza abaturage n’ubuyobozi.

Yagize ati "Aha mu majyaruguru ntibyemewe ko umuyobozi yinjirana telefone mu cyumba cy’inama, hari igihe koko wamuhamagara ari mu nama, ariko nyuma y’inama agomba kureba nimero zose zamuhamagaye akazihamagara, yabona iya Minisitiri akayihamagara, iy’umunyamakuru akayihamagara, iy’umucuruzi akayihamagara, ariko n’iy’umuturage akayihamagara akumva icyo yamushakiraga, kandi ntibyakubuza gukomera ubaye ushaka gukomera".

Guverineri Gatabazi asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Meya Uwambajemaliya asubiza iki kibazo yavuze ko hari ubwo aba atabasha kuboneka ari nko mu nama, bityo ko bakwiye kubyumva bagahamagara umuyobozi w’akarere wungirije, ni igisubizo kitanyuze Guverineri kuko yamubwiye ko umuhamagaye atakwibwira niba ahuze, akwiye kumwitaba cyangwa akamuhamagara igihe ahugukiye, byaba ari ngombwa ko amakuru ayahabwa n’umwungirije akaba ariwe ubimubwira atahisemo kubwihorera.

Mu bisobanuro Meya Uwamariya yakomeje gutanga, ntiyeruye ngo yemere ko abikora n’ubwo usesenguye wumvaga ko hari icyo abiziho, yagize ati "Ariko nawe Leontine dufatanyije umurimo wa mutima w’urugo urumva nakwihorera!, ndabizi ko muri intore z’impamyabigwi kandi ntimwahamya ibigwi mutabwiwe".

Umuyobozi w’Intara yavuze ko umuyobozi utinya itangazamakuru nawe ubwe aba afite ikibazo, yabibukije ko itangazamakuru atari ubuvugizi bw’uturere kuko tugira ababishinzwe kandi babihemberwa, yagize ati "Umunyamakuru ntashinzwe kuvuga akarere neza kuko si PR (ushinzwe itumanaho), umunyamakuru akubaza ibyo udakora neza n’ingamba ufite, ibyo ukora neza n’abandi bakabyigiraho ndetse n’ibyo uteganya gukora".

Yanasabye kandi abanyamakuru guhorana ubunyamwuga bwabo ndetse no kumvisha abatura ko badakwiye guhorana umuco wo kuganya no gusaba ko ahubwo nabo bakwiye guharanira kugaragaza uruhare rwabo.

Iyo umuyobozi atanze umurongo ku kibazo burya aba agikemuye, aha hakaba ari ho abanyamakuru bahera bemeza ko iki cyakemutse kuko n’uzabirengaho azaba arenze ku mategeko y’umukuriye bityo hakaba hari icyizere ko bizubahirizwa uko byasabwe na Guverineri.

Gatabazi kuri Twitter afite aho abica

Guverineri Gatabazi, ni we wa mbere mu bayobozi b’Intara zose ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter dore ko akurikirwa n’abasaga ibihumbi 13 kandi buri munsi akabasangiza ibikorwa arimo mu kazi ke nk’umuyobozi, avuga ko uyu muco awukomora kuri Perezida wa Repubulika, yagize ati "Jye umuntu ndeberaho ni Perezida, ndeba ukuntu Perezida wa Repubulika nyakubahwa Paul Kagame amenyekanisha ibyo yakoze buri gihe, nanjye nkabyigiraho kuko mbona ari imigirire myiza".

Reba ikiganiro cyose Guverineri Gatabazi yagiranye n’abanyamakuru n’abayobozi b’uturere tw’intara y’amajyaruguru uko ari 5 bahari.

Uyu muyobozi w’Intara wasabye by’umwihariko abayobozi b’uturere guhugukira gutanga amakuru mu bikorwa by’akazi bya buri munsi, yibukije ko bitazatuma bahera mumbuga nkoranyambaga kuko umusarurowabo atari ho uzareberwa ahubwo uzareberwa mu baturage bayoboza n’uko bubahiriza inshingano.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru