Published Friday , on 29 June 2018, 18:35:29 by Uwimana Joselyne


Mu nama yahuje abayobozi bose bagize intara y’Amajyaruguru ndetse ikitabirwa na minisititi w΄ubutegetsi bw΄igihugu n’abandi bayobozi batandukanye bagarutse ku kibazo cy΄abayobozi bo mu nzego zo hasi bajya mu nama kuturere twabo ari ko ntibasubizwe amafaranga y΄urugendo kandi bayemerewe.

Guverineri w΄intara y΄amajyaruguru Gatabazi JMV yagize ati "Ntabwo byumvika ukuntu utumira umuyobozi mu nama ku karere ariko ntabone amafaranga yakoresheje y΄urugendo kandi mwebwe muhita muyabona! Muba mwumva bo babayeho gute?, rwose mugerageze icyo kibazo gikemuke vuba abo murimo imyenda bose mubishyure".

Umwe mu bari bitabiriye iyo nama nawe wagezweho n’icyo kibazo ariko utashatse ko izina rye ritangazwa, ukorera mu karere ka Rulindo, yagize ati "Duhamagarwa mu nama ntitwishyurwe itike kandi akeshi aho duturuka dutega moto, nkanjye bandimo arenga magana abiri bayamazemo imyaka ibiri, batwaka ibipapuro bakabisinyisha tugategereza tugaheba, niyo bajya baduha duke ariko umuntu akatubona byadufasha mu kuza mu nama baba badutumiyemo".

Minisitiri w΄ubutegetsi bw΄igihugu Francis Kaboneka we asanga kuba aba bayobozi bo mu nzego zo hasi batishyurwa biterwa n΄abayobozi babo, yagize ati "Gewe mbona kuba batishyurwa ari uburangare bw΄aba Meya kuko bo barabishyura, sinumva impamvu rero abandi batakishyurwa kandi ari bo bahembwa make kubarusha, bakwiye kujya babishyurira ku gihe kugirango ubutaha bajya babona uko bitabira inama zikurikiraho".

Iyi nama yabaye kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2018, yasojwe bemeranijwe ko imyenda yose abayobozi b΄utugari n΄imirenge bari bafitiwe bagomba kuyishyurwa vuba bitakorwa intara ikazabyikorera kandi bategeka ko batazogera kubajyamo imyenda kuko na ba Meya nta myenda bajya bagibwamo.