Published Saturday , on 20 January 2018, 20:24:56 by Jean Claude Muvunyi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yahigiye ko Intara ayoboye igomba kuba iya mbere mu mikino yo gusiganwa ku maguru (Athletisme)

Uyu muhigo Guverineri yawuhigiye imbere ya Minisitiri y’umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’ imbere y’Abanyarurindo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018 , ubwo Uyu Minisitiri yari yagiye gutangiza siporo rusange muri aka karere ka Rulindo.

Nyuma yo kuzamuka umusozi utoroshye bagakora urugendo rurenga ibirometero bine kugira ngo bagere ku kibuga bagombaga gusorezaho , umuyobozi w’ Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yahise yiyemeza ko agiye gukora iyo bwabaga akazamura umukino wo kwiruka n’ amaguru ku buryo ugomba kuba umwihariko w’ intara y’ Amajyaruguru ndetse n’ abahakomoka bakaba bazamura ibendera ry ‘ u Rwanda babikesheje uyu mukino.

Guverineri Gatabazi atanga ubutumwa, yiyemeje impinduka muri Siporo y’Amajyaruguru

Akomeza avuga ko intara ayoboye igomba kwitabira siporo kuva hejuru kugera ku rwego rw’umudugudu , aho buri muyobozi aba asabwa gutanga raporo ku muyobozi umukuriye y’uko siporo yagenze . Ikindi ni uko iyi siporo rusange igomba kujya ikorwa kabiri mu kwezi kugira ngo irusheho kugirira akamaro abayikora.

Ibi kandi byongeye no gushimangirwa na Minisitiri wa siporo n’ umuco aho yibukuje abaturage b’akarere ka Rulindo ko bagomba kubyaza umusaruro imiterere ya ko igizwe n’ imisozi miremire.

Yagize ati "Iyi misozi ntimugomba kuyibyaza umusaruro w’ ubuhinzi gusa, ahubwo munagomba kuyifashisha mwitoza kwiruka maze siporo nayo ikababera akazi kabateza imbere.”

Abakoze iyi Siporo batereye imisozi ya Rulindo

Akarere ka Rulindo kabaye aka Kane muri iyi ntara gatangirijwemo iyi siporo igenewe bose nyuma y’ uturere twa Musanze, Burere na Gicumbi.

Iyi siporo rusange imaze kumenyerwa nka "Car Free Day" , yari imaze kumenyerwa ko ari iyo muri Kigali , ariko ubu yatangiye no kugezwa mu turere two mu cyaro ndetse hakaba hariho n’ intego yo kuyigeza mu gihugu hose

Nyuma yo kwiruka bakoze imyitozo ngororamubiri, umuti ukomeye ku ndwara zitandura