Published Monday , on 29 April 2019, 22:56:51 by Christophe Hitayezu

Mu gihe cy’umwaka umwe uhereye muri Mata 2018 kugera muri Werurwe 2019, mu byaha bisaga ibihumbi 39 byakurikiranywe n’urwego rw’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha, RIB, ibisaga ibihumbi bitandatu ni ibifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2019, mu kiganiro kigamije kunoza imikoranire ya RIB n’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha, umunyamabanga mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot yavuze ko ibyaha bishingiye ku gitsina bigize 22% by’ibyaha byose byakozwe mu mwaka twavuze, bikaba bigizwe no gufata abana ku ngufu, ubusambanyi ndetse n’amakimbirane mu miryango.

RIB ivuga ko bimwe mu bikiyibangamira mu gutahura abakoze ibyaha harimo abasibanganya ibimenyetso aho icyaha cyabereye ndetse no kudatangira amakuru ku gihe, igasaba ko iyi migirire yacika.

Izi mbogamizi kandi zishobora no guterwa no kuba hari abatazi amategeko abarengera igihe bakorewe ibyaha.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’ Iimiryango Itanga Ubufasha mu by’Amategeko (LAF: Legal Aid Forum), Andrews Kananga avuga ko kumenya amategeko kuri buri wese ari byiza kuko bifasha umuntu kumenya ibyemewe n’ibitemewe, anasaba ko itangazamakuru rikwiye kongera ubucukumbuzi bw’aho ibyaha bishobora guturuka kugirango bikumirwe.

Kananga kandi yasabye abanyamakuru muri rusange ko uruhare rwabo rukenewe ariko bakita ku bunyamwuga.


Abanyamakuru n’abayobozi b’inzego z’itangazamakuru mu kiganiro ku kunoza imikoranire cyabereye i Kigali ku biro bya RIB

Col. Ruhunga uyobora RIB yibukije ko abanyamakuru nta bubasha bafite bwo kugenza icyaha, ariko ko bemerewe gutara amakuru ajyanye no kugenza icyaha n’ubwo hari aho bagarukira bagaharira abagenzacyaha.

Muri rusange, umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo ibyaha byinshi ukurikirwa n’intara y’Iburasirazuba, intara y’Amajyaruguru niyo yagaragayemo ibyaha bike.