Published Thursday , on 9 August 2018, 17:11:17 by Christophe Hitayezu


Abafite aho bahuriye n’inyongeragaciro ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abahinzi n’iterambere muri rusange, bagiye gutangiza ihuriro ryitezweho kuba umuyoboro wo kunoza iyongeragaciro ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (National Agroprossessing Forum, NAPF).

Munyentwari Francois uyobora ACORD Rwanda na Mugwiza Telesphore ushinzwe iterambere ry’inganda muri MINICOM nyuma yo kwemeza inyandiko y’imiterere y’iri huriro

Kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2018, nibwo hemejwe burundi inyandiko igaragaza imiterere y’iri huriro hanunguranwa ibitekerezo ku mikorere yaryo, ni ihuriro ryanemejwe n’inzego zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’iy’ubuhinzi n’ubworozi.

Kanyangoga Jean Bosco ni we wateguye inyandiko igaragaza imiterere n’imikorere by’iryo huriro

Iri huriro rishyizweho ku gitekerezo cy’Umuryango w’ubufatanye n’ubushakashatsi mu iterambere ukorera mu bihugu 17 bya Afurika birimo n’u Rwanda, ACORD Rwanda, biteganyijwe ko rizahuza abakora ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro babona mu bwinshi n’ubwiza.

Munyentwari Francois, umuyobozi wa ACORD Rwanda avuga ko basanze abahindura ibiva mu buhinzi badatezwa imbere kandi mu buryo bwita ku bibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe kuko riri gutuma abahinzi batabona ibibatunga, agasobanura ko basanze kongerera agaciro ibiva mu buhinzi ari hamwe mu hantu abantu bakura ibibatunga, agira ati "Twaje kureba uko mu Rwanda byifashe dusanga muri Politiki y’inganda ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku buhinzi bidateye imbere, tuza kwegera abatunganya ibiva mu buhinzi kugirango bamenyane bavuge ijwi rimwe bavuge ibijyanye n’iterambere ryabo".

Munyentwari avuga ko icyifuzo gihari ari uko nyuma y’imyaka ibiri iri huriro rizaba riri ku rwego rw’igihugu rikorera mu rugaga rw’abikorera aho kuba iry’abantu bakeya.

Munyentwari Francois, umuyobozi wa ACORD Rwanda

Gafaranga Joseph, umunyamabanga rusange mu muryango uharanira inyungu z’abahinzi witwa Imbaraga, avuga ko uku kwishyira hamwe bizafasha cyane abakora mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, agira ati "Iki gikorwa kizatuma ababikoramo bagira amakuru ahagije, bagire ubumenye buhagije buzatuma banoza ibyo bakoraga kugirango buzuze ubuziranenge, bizanatuma bagira isoko rinini mu gihugu ndetse no hanze bagurishe byinshi".

Gafaranga Joseph atanga ibitekerezo mu nama

Gusa Gafaranga avuga ko bikwiye ko n’abahinzi bishyira hamwe kandi abanyenganda bakabashoramo imari kuko aribo babaha ibyo batunganya.


Abitabiriye inama bafashe umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo

Mugwiza Telesphore, umuyobozi ushinzwe politiki y’iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, avuga ko iri huriro rizafasha Leta, agira ati "Rizafasha Leta kugirango ibibazo abatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bahura na byo bijye byihuta bigere ku nzego zifata ibyemezo vuba, ariko kandi rizanatuma abafite ibyo bibazo batanga n’ibyifuzo by’uko ibyo bibazo byakemuka kuko ni bo babibamo umunsi ku munsi, nibaba bicaye hamwe bazungurana ibitekerezo banahe Leta umurongo bishobora gukemukiramo".


Mugwiza Telesphore ushinzwe iterambere ry’inganda muri MINICOM

Bimwe muri ibyo bibazo Mugwiza avuga ko harimo umusaruro muke inganda zikora ibikomoka ku buhinzi zibona n’ubonetse ugasanga rimwe na rimwe utujuje ubuziranenge, bikagira ingaruka ku mikorere yazo ndetse n’ikiguzi cy’ibyo baba bakoze. Ikindi ni uko izo nganda nto zitabona ibisabwa ngo zibone ibirango by’ubuziranenge, bigatuma zitabona uko zigeza ibyo zakoze ku isoko.

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, giherutse gutangiza gahunda cyise "Zamukana Ubuziranenge" igamije gufasha inganda nto kuzamuka zikora ibyujuje ubuziranenge, gusa buracyagarukwaho nk’imbogamizi y’iterambere rya gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda, kuko hari ababishinja kutuzuza ubuziranenge, kimwe mu byo ihuriro nk’iri rizahangana na cyo.

Ifoto rusange y’abitabiriye inama