Published Tuesday , on 24 July 2018, 23:33:50 by Jean Claude Muvunyi


Mu gihe u Rwanda rugiye kwakira imikino y’igikombe gihuza amakipe y’ibihugu byitwaye neza mu duce tw’umugabane y’abatarengeje imyaka 20 kizaba kuva tariki ya 8-12 Kanama 2018, umutoza w’iyi kipe y’u Rwanda Bagirishya Anaclet unasanzwe atoza APR HC yatavuze ko afite intego yo kucyegukana.

Ibi arabitangaza ashingiye ku kuba afite ikipe imenyeranye kandi inaheruka kwegukana igikombe cy’Akarere ka gatanu yakuye muri Uganda inayitsinze ku mukino wa nyuma.

Yagize ati "Si ubwa mbere tugiye gukina iri rushanwa kuko n’umwaka ushize twaryitabiriye tukabasha kuzana umwanya wa gatanu mu makipe arindwi yari yitabiriye. Ubu rero kuba tuzaba tunakinira imbere y’abafana bacu turumva tuzitwara neza".

Uyu mwaka iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandatu y’abatarengeje imyaka 20, rikaba ari naryo u Rwanda ruzakina, ariko hazaba hari n’ikindi cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 nacyo kizabera mu Rwanda ndetse icya rimwe.

Naho mu bagore imikino izaba umwaka utaha.

Bagirishya afatanyije n’abandi batoza bamaze guhamagara ikipe y’abakinnyi 18 biganjemo abakinnye bakanegukana zone V.

Amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20 azitabira ni: u Rwanda, Senegal, Nigeria, Madagascar, Cameroon na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abatarengeje imyaka 18: Kenya, Nigeria, Cameroon, Zambia, Guinea na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda Ngarambe Jean Paul yabwiye Nonaha.com ko imyiteguro imeze neza kandi ko amakipe yose azitabira.

Iyi mikino izabera ku bibuga bya Maison de jeunes Kimisagara ndetse no kuri stade Amahoro.

Bagirishya yavuze ko imyitozo izatangira kuri uyu wa kane ikazajya iba kabiri ku munsi kuko abakinnyi bazaba babana.