Published Friday , on 20 July 2018, 20:09:09 by Uwimana Joselyne

Imwe mu miryango itari iya leta isanga hakenewe ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi akamaro ko gufata ikinini cyonera amaroso mu gihe batwite kuko batarasobanukirwa ko ari byo bishobora gutera umwana kuba yagira indwara yo kubura amaraso (Anemia) ndetse n’ababyeyi ubwabo.

Muhamyankaka Venuste ahagarariye umuryango Sun Alliance ushinzwe kurwanya imirire mibi ndetse n΄igwingira mu bana, avuga ko ababyeyi bakwiye gusobanurirwa akamaro ko gufata ikinini ku mubyeyi utwite bakigishwa kugirango nibabihabwa babe basobanukiwe akamaro kabyo.

Agira ati "Ababyeyi ubwabo n’ubwo bahabwa ikinini cyo kongera amaraso ntabwo bazi akamaro kacyo kuko umubare w’ababifata uracyari hasi cyane, ikindi hari ababifata ntibabinywe nkuko bikwiye ugasanga haracyagaragara ababyeyi batwite cyangwa abana ubona kwa muganga ngo barwaye indwara yo kubura amaraso".

Mucumbitsi Alexis ni umuyobozi ushinzwe imirire n΄isuku mu kigo mbonezamikurire y΄abana bato, aravuga ko ababyeyi babaye babisobanukiwe bakamenya akamaro kabyo baba babyitabira kuko iki kinini gifite akamaro kanini gifasha umubyeyi igihe atwite bimwogerera imbaraga.

Yagize ati "Igihe umubyeyi atwite iyo aje kwipimisha turabimuha ariko ikibazo agera mu rugo ntabyiteho kubinywa, iyo abyaye umwana atarabifashe rero ashobora kubyara umwana udafite amaraso hakaba havamo kugwingira ku mwana, niyo mpamvu tubakangurira kuza gufata icyo kinini kuko bibafasha kubyara abana bazima kandi badafite ikibazo".

Ubushakashatsi bwo mu 2015 bugaragaza ko abana bagera kuri 37% bahura n’ikibazo cyo kubura amaraso bivanamo kugwingira naho ababyeyi bavuye kuri 17% bigera kuri 19% nabo bahura n’icyo kibazo cyo kubura amaraso.