Published Tuesday , on 13 February 2018, 21:00:31 by Christophe Hitayezu

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, mu mushinga wa politiki nshya igamije guteza imbere itangazamakuru, hagaragayemo igitekerezo gishya cyo gushyiraho Urugaga rw’abakora umwuga w’itangazamakuru nka kimwe mu bigamije kurushaho kurigira umwuga wiyubashye kandi utajegajega.

Hitezwe ko uru rugaga ruzaca burundu akavuyo gakunze kuvugwa mu itangazamakuru, k’abaryiyitirira batari abanyamwuga, abarikora babaho nabi kubera amikoro make, abarihesha isura mbi muri rubanda n’ibindi, rigakorwa n’abantu babifitiye ubushobozi n’uburenganzira kandi bafite umurongo uhamye bagenderaho.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare, mu biganiro bigamije iterambere ry’itangazamakuru uru rwego rwagiranye n’inzego za ryo zitandukanye.

Umukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko uru rugaga ruzatuma n’ubushobozi bw’ibitangazamakuru burushaho kuba bwiza kandi n’umwuga ubwawo ukarushaho kugira ireme kuko urugaga ruzaba rwashyizweho n’itegeko.

Kugeza ubu itangazamakuru riri mu biganza by’inzego zisaga 5 zishinzwe kurireberera mu buryo butaziguye zirimo Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), RURA, RGB, Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ) n’Inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), bamwe bakagaragaza ko kongera inzego na zo zitagera neza ku nshingano atari wo muti w’ikibazo muri uyu mwuga.

Ariko n’ubwo izi nzego ziriho, nta na rumwe rw’abanyamakuru ubwabo rutari urwa Leta ruhari rwashyizweho n’itegeko nka kimwe mu byarufasha kugira ubudahangarwa. Aha hakaba ari ho bamwe babona imvano yo kugenda runono kwa Leta mu kongera amafaranga ishyira mu itangazamakuru kuko nta murongo uhamye uteganywa n’itegeko ibona ayo mafaranga yakoreshwamo n’aho yavana akanageza itangazamakuru n’abarikora.

Uru rugaga ruzaba rufite mu nshingano no kwemeza ibyo ukora umwuga w’itangazamakuru agomba kuba yujuje, ari narwo ruzamuha uburenganzira bwo gukora itangazamakuru, ni inshingano zari zisanganwe urwego rw’abanyamakuru bigenzura kugeza ubu rukora rutarashyizweho n’itegeko.

Inzego nkuru z’abanyamakuru zidashingiye kuri Leta ziri mu Rwanda ni RMC na ARJ, nyamara hari abanyamakuru batagira ishyirahamwe begamiyemo, abasaga 700 bemewe na RMC nabo ntago ari ko bari muri ARJ bose, imikorere n’imikoraniri by’izi nzego mu nyungu z’umunyamakuru nabyo ubwabyo hari abavuga ko birimo akavuye dore ko na RMC idahwema gutaka ibibazo by’amikoro make, bityo uru rugaga nk’urwego ruzahabwa ububasha buruta ubw’izi nzego zose kandi umunyamakuru wese arurimo, rukaba rwitezweho gukemura ibibazo nk’ibi nk’uko byagaragajwe mu bitekerezo byatangiwe muri ibi biganiro.

Itegeko N°56/2016 ryo ku wa 16 Ukuboza 2016 rishyiraho urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, cyane cyane mu gika cya 13 cy’ingingo ya 5 yaryo kivuga ko RGB ifite inshingano zo "Guteza imbere itangazamakuru no gutanga inama ku mikorere yaryo", ndetse n’igika cya 6 cy’ingingo yaryo ya 16, kigaragaza ko umukuru wa RGB afite inshingano zo "Gukurikirana no gushaka icyateza imbere itangazamakuru no kujya inama zatuma rirushaho gukora neza".

N’ubwo uru rugaga rwaba ruje rukenewe ngo itangazamakuru rigere ku nshingano zaryo mu iterambere ry’u Rwanda n’abarutuye, birasaba ko abanyamakuru ubwabo barwiyumvamo kandi bakarugira urwabo.