Published Saturday , on 22 September 2018, 08:39:27 by Jean Claude Muvunyi

Mu gihe ukwezi kwa Nzeri kwahariwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ko n’abana barwara kanseri ku rwego rw’isi, umuryango utari uwa Leta uvugira abana barwaye kanseri mu Rwanda, RCCR (Rwanda Children’s cancer Relief), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri 2018 wakoze urugendo rugamije kumenyekanisha ko zimwe muri kanseri z’abana zivurwa zigakira iyo zimenyekanye hakiri kare.

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman wari muri icyo gikorwa yibukije ababyeyi ko bagomba kujya basuzumisha abana babo hakiri kare.

Ambasaderi Vrooman ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

Bugingo Karen ni umwe mu barwaye Kanseri bakayikira aho yahaye ubuhamya abitabiriye uru rugendo rwaturutse aho ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gikorera rugasorezwa ahazwi nka Car free zone mu mujyi wa Kigali.

Bugingo w’imyaka 26 y’amavuko yadutangarije ko yarwaye kanseri yo mu maraso afite imyaka 19, akayivuriza mu Buhinde.

Uyu mukobwa yahise yandika igitabo cy’ubuzima bwe mu gihe yari ayirwaye kitwa "My name is Life". Iki gitabo iyo kiguzwe abona amafaranga yo gufashisha abana barwaye kanseri.

Umuyobozi wa RCCR Mutabazi Jean Claude, asaba ko buri wese yagira uruhare mu kurengera abana kuko iyo kanseri ibahitanye iba isibye ibyo bifuzaga kuzaba kandi n’amahirwe yo kubigeraho bari bayafite.

Shyirambere Cyprien, umuganga mu bitaro bya Butaro bitanga ubuvuzi bwa kanseri mu bana yatangarije NONAHA.com ko kuva muri 2012 ibi bitaro bimaze bishinzwe abana barwaye kanseri bahageze itarakomera bakize, ariko ko abenshi batinda kubavuza.

Muganga Shyirambere aganira n’abanyamakuru

Kanseri ikunze gukira ni ifata impyiko, ikaba imenyerewe nka Wilms Tumor cyangwa Neuprablostoma.

Bimwe mu byakumenyesha ko umwana yaba arwaye kanseri ni uKubyimba inda, Kunyara amaraso, Kunanirwa cyane, Kunanuka cyane ndetse no kubira ibyuya byinshi.

Kubera ko kwivuza kanseri bihenda byaba mu ngendo n’ahandi, RCCR izafasha imiryango 50 ifite abana barwariye mu bitaro bya Butaro iyiha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).