Published Friday , on 26 October 2018, 14:48:21 by Christophe Hitayezu


Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikwiye kugaba amashami ku ntego zayo hakiyongeraho no kuba umusemburo w’iterambere ikanagira uruhare mu guhashya ibibazo by’amakimbirane mu miryango.

Ibi byavugiwe mu ihuriro rya 11 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018, ryibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndi umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango".

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Minisitiri Shyaka yavuze ko Ndi Umunyarwanda yafashije cyane mu kuba icyomoro, ariko bikaba bikwiye ko igaba amashami, yagize ati "Ndi Umunyarwanda yaje nk’icyomoro kandi irakora, ariko ikwiye gutera indi ntambwe ikagaba amashami ikaba n’umusemburo w’iterambere". Anagaragaza ko mu gihugu cyose amakimbirane mu miryango iri hejuru ya 50% uretse akarere kamwe nako kari kuri 47%.

Yanavuze kandi ko Ndi Umunyarwanda idakwiye kuba iyo guhangana n’ ibibazo by’amoko gusa, ko ahubwo ikwiye kubera umuryango nyarwanda isaso n’ingobyi byo kuwondora.

Mu biganiro byakorewe mu matsinda y’abitabiriye iri huriro naho hari abifuje ko iyi gahunda yatanga umusanzu mu iterambere ry’imiryango kandi bikajya mu mihigo ya buri muryango.

Muri ibi biganiro kandi hanagarutswe ku kuba Ndi Umunyarwanda idakwiye gufatwa nka gahunda ya Leta gusa ko ahubwo ikwiye kugirwa ubuzima, umuco n’urugendo kugirango irusheho kuba icyomoro koko.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Richard Sezibera avuga ko iyi gahunda ikwiye kujya mu miryango, yagize ati "Nitujyana gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu muryango, bishingiye ku kubaka igihugu, uzaba ari umusanzu mu kubaka Umuryango Nyarwanda".

Dr. Richard Sezibera, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane

Nk’uko urubyiruko arirwo ruri kwibandwaho muri iyi nsanganyamatsiko y’ihuriro rya Unity Club, Uwacu Julienne yarubwiye ko rudakwiye kuba imbata z’umurage rwarazwe n’ababyeyi, yagize ati "Umurage twabaraze urakomeye, ariko ntidushaka ko muba imbata zawo, turashaka kubereka aho twatsikiye kugirango muhakosore, mwubake u Rwanda rushya."

Uwacu Julienne mu Ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri

Ibiganiro nyunguranabitekerezo byatambutse muri iri huriro ni icyahariwe ijwi ry’urubyiruko cyagiraga kiti "Tubyirukira aho mwaturaze, uko twahasanze ..." ndetse n’icy’abakuru cyavuze kuri "Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko”.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Nyakubahwa Mme Jeannette KAGAME nawe wanitabiriye iri huriro, akaba anayibereye Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga. Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro rya 11 rya Unity Club Intwararumuri