Published Tuesday , on 20 February 2018, 23:43:25 by Christophe Hitayezu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), iy’ubuzima (MINISANTE) ndetse n’ikigo gishinzwe ubwishingizi mu Rwanda (RSSB) batangaje ko kuva muri Nyakanga 2018 kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko ubu buryo bugamije kunoza imitangire ya serivisi za Mituweri ndetse no kugabanya igihe n’amafaranga byagenderaga mu ngendo abaturage bajya kwishyura no kongeresha igihe amakarita ya mituweri aho byari bisanzwe bikorerwa.

Ubu kwishyura Mituweri bizajya bikorerwa kuri telefone igendanwa ukoresheje *909# ku mirongo yose (MTN, Airtel na Tigo) ugakurikiza amabwiriza, hazajya hanakoreshwa kandi Irembo aho rikorera hose ndetse na MobiCash.

Uretse ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga kandi, uburyo busanzwe bwo kwishyurira kuri SACCO nabwo buzakomeza gukoreshwa.

Uburyo bwo kongerera igihe amakarita ya Mituweri hamwe n’ibimenyerewe nk’imigereka ntibizongera gukoreshwa, kuko amakuru yose n’impinduka zizajya zibaho bizajya bigaragara mu mashini aho ikigo gishinzwe ubwishingizi mu Rwanda (RSSB) gikorera n’ahari amashami ya Mituweri hose.

Ubu buryo kandi bwemerera umuntu kwishyurira undi Mituweri igihe afite nimero y’Indangamuntu y’uwo yishyurira. Bizaba byemewe kandi no kwishyura ubu bwisungane mu byiciro.

Mu gihe uwivuza yasabwaga kwitwaza ikarita ya Mituweri, ubu noneho uzaza aba afite indangamuntu wese azajya ayerekana bigaragare ko yatanze ubwisungane yemererwe kwivuza kimwe n’uwitwaje iyi karita.

Umuturage wese yahawe rugari kugeza ikibazo muri Minisiteri atageze i Kiagali

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko umuturage ashobora gutanga ikibazo kikakirwa kikanakurikiranwa akabona igisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga, akabikora anyuze ku rubuga rw’iyi Minisiteri cyangwa akohereza ubutumwa bugufi akoresheje telefone akabwohereza kuri 5353 ku buntu nta mafaranga y’ubutumwa agiye, agahita abona ubundi butumwa ko ikibazo cye cyakiriwe.

Minisiteri izajya yakira ikibazo, igisuzume, igikurikirane kugeza igihe ihereye igisubizo umuturage hakoreshejwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko asiragira mu nzego zinyuranye.

Minisitiri Kaboneka avuga ko hakwiye kujya hoherezwa ikibazo cyananiranye mu nzego z’ibanze, yagize ati "Harakirwa ibibazo byanyuze mu nzego z’ibanze kikananirana, niba ntaho cyanyuze nta mpamvu zo kucyohereza ku rwego rw’igihugu, kuko nabikora ni hahandi tuzamusubiza mu nzego zo hasi".

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka

Ubu buryo bwanatangiye gukoreshwa, Minisitiri Kaboneka avuga ko bugamije korohereza abaturage bakoraga ingendo ndende bajya ku rwego rw’igihugu bagakoresha umwanya munini ndetse n’amafaranga y’ingendo.