Published Saturday , on 3 November 2018, 21:18:00 by Christophe Hitayezu


Umushinga wa USAID witwa Hinga Weze watangije uburyo bwitwa ‘Mobile Supply Scheme’ buzafasha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi bo mu byaro bya kure kandi ku make ugeraranyije n’uko zabageragaho zigura.

Nyaruyonga Jeanne d’Arc, umujyanama ushinzwe ibijyanye n’inyongeramusaruro muri Hinga Weze, asobanura ko ubu buryo buzafasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ziri ku giciro nk’icyo uwaziguriye i Kigali yazihereweho.

Asobanura ko muri iyi gahunda bahuza umucuruzi w’ingongeramusaruro na rwiyemezamirimo uziranguza akabahera ku kiranguzo kandi akazibashyira, agira ati “Umucuruzi uje kurangura i Kigali atwara bike ashoboye kandi uko urangura bike niko igiciro kijya hejuru, iyo ageze aho akorera nawe yongeraho ayo yakoresheje mu ngendo ndetse n’inyungu, turashaka guhuza abaziranguza n’abazicuruza, bakajya bazibashyira ku kranguzo, noneho abajyanama b’ubuhinzi bakajya ku mucuruzi bagashyira abahinzi inyongeramusaruro iwabo, umuhinzi akazifatira ku giciro gito”.

Nyaruyonga atanga urugero ko nk’umuti urangura amafaranga magana inani, hari ubwo ugera mu giturage kure ugura ibihumbi bibiri bakagombye kuba bawugura ku gihumbi.

Avuga ko ibi bizafasha abahinzi gukoresha inyongeramusaruro neza kuko uretse no guhenduka zizajya zibageraho ku gihe.

Muri ubu buryo, umujyanama w’ubuhinzi azaza ajya ku mucuruzi w’inyongeramusaruro azi neza abahinzi b’aho atuye ibyo bakeneye, abashyire inyongeramusaruro bityo agire n’icyo agenerwa kuko azaba abaye umuhuza hagati y’umuhinzi n’umucuruzi.

Safari Fabien, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Karongi yashimye iyi gahunda ariko anasaba ko abacuruzi b’inyongeramusaruro barushaho kwegera abahinzi bakabagezaho inyongeramusaruro ku giciro bumvikanyeho.

Dan Gies, Umuyobozi wa Hinga Weze mu Rwanda avuga ko icyo bifuza ari ukunoza imitangire n’imibonekere y’inyongeramusaruro ku bahinzi bose, yagize ati “Intego yacu ni uguharanira ko inyongeramusaruro zigera ku bahinzi ari Nziza kandi ku giciro cyiza”.

Chantal, umujyanama w’Ubuhinzi

Ubu buryo bwatangirijwe mu karere ka Karongi mu murenge wa Musasi ku wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018 mu bahinzi b’ibigori.