Published Monday , on 9 April 2018, 18:49:07 by Christophe Hitayezu

Tariki ya 08 Mata 2018, bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, abaturage b’Akarere ndetse n’abo mu miryango y’abari abakozi b’amakomini ya Butamwa, Nyamirambo na Nyarugenge, yahujwe akabyara Akarere ka Nyarugenge, bifatanyije n’ubuyobozi bw’ako Karere mu gikorwa cyo Kwibuka abari abakozi b’ayo Makomini, bagera kuri 15 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse baboneraho no gushyingura mu cyubahiro imibiri itandatu y’abazize Jenoside, yabonetse mu mirenge ya Muhima na Mageragere, ishyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa ni Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne D’Arc wari kumwe na Minisitiri w’Umurimo Rwanyindo Fanfan, abagize Inteko Ishingamategeko imitwe yombi n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bubi mu koreka igihugu, agaya abayobozi batigeze batekereza ku bo bayobora no gushaka ineza y’Abanyarwanda bose ahubwo imigambi yose ikaba iyo kwisenyera babiba amacakubiri mu bo bashinzwe kuyobora, byagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banamwana Bernard watanze ikiganiro, yagarutse ku biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo, agaragaza ko Leta yagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside kuva mu 1959 ubwo hashyirwaho amategeko y’Abahutu, ikanageragezwa mu bihe bitandukanye uhereye mu 1959.

Leta kandi ni yo yashyizeho uburyo bw’ubukangurambaga bukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango, berekana ko Umututsi ari umwanzi w’igihugu, by’umwihariko ko ari umwanzi w’Umuhutu, ko nta mahoro Abahutu bagira Abatutsi bariho.

Yakomeje agaragaza ko iyo ngengabitekerezo yanageze aho ihindura Umututsi, inyamaswa yamburwa ubumuntu ahindurwa inzoka n’inyenzi, Leta ikangurira Abahutu kumwikiza. Urwo rwango runabibirwa hifashishijwe ibitangazamakuru birimo RTLM, Kangura n’ibindi.

Yanavuze ko haguzwe imihoro toni zirenga 81 kugira ngo izakoreshwe mu kwica Abatutsi kandi kugira ngo hatazagira usigara hakorwa lisiti zabo.

Ku kamaro ko gufata neza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Banamwana yavuze ko ari bumwe mu buryo bwo kubungabunga amateka kugira ngo atazasibangana ndetse no gukumira abantu bahinyuza, bashaka gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Hon.Gakuba Jeanne D’Arc, yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahashyizwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.

Yasabye urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza, gushishikarira kwiga amateka yaranze igihugu cyacu kugirango birinde ko amateka mabi u Rwanda rwagize yakwisubiramo.

Inkuru ya CNLG