Published Friday , on 13 April 2018, 12:13:12 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa 12 Mata 2018, mu karere ka Kayonza, umurenge wa Mukarange, Akagali ka Bwiza, Umudugudu w’Abisunganye hibutswe abatutsi basaga ibihumbi icumi bahiciwe, ubwo bari baje bazi ko bari buhakirire kuko bibwiraga ko ubwo ari ku kiliziya ntacyo bari bube.

Mu magambo yagiye agarukwaho na bamwe mu baharokokeye, bibanze cyane ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo ubw bari kuri Paruwasi ya Mukarange [kwa Padiri], bavuga ko hagati y’italiki ya 11 na 12 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi bitaboroheye n’ubwo bagerageje kwirwanaho byabaye iby’ubusa kuko bagerageje guhangana n’interahamwe mu gihe cy’amasaha arenga umunani ariko birangira interahambwe ziyambaje abasirikare ba Habyarimana baraza babatera amagerenade.

Umwe mu batanze ubuhamya waharokokeye witwa Iyamuremye Samusoni, yavuze ko Abatutsi biciwe Mukarange bari bagiye baturuka mu Makomini ya Murambi, Rukara, Kayonza, Rutonde na Muhazi ngo bari bazi ko bari burokokere kwa Padiri, byabimburiwe no gutwika amazu y’Abatutsi banica abari bahungiye Mukarange. Samusoni yasoje ubuhamya bwe yongera gushimira Paul Kagame uhuza abanyarwanda akaba yaranarwanyije ivanguramoko, agateza imbere abanyarwada.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kayonza Didace Ndindabahizi, yavuze ko ibyabaye muri iki gihugu ari agahomamunwa, yavuze ati ”Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubwicanyi ndengakamere, ubwo bwicanyi bwasize ibikomere mu banyarwanda, ariko Imana n’ubuyobozi bwiza budufasha kubana n’ayo mateka tukayakuramo amasomo atubera inkomezi zo gutegura ubuzima bw’ejo hazaza”, uyu muyobozi yakomeje ashimira anashimangira ko ubuyobozi bugerageza kuba hafi abacitse ku icumu bo muri aka karere.

Akarere ka Kayonza karimo inzibutso zirindwi zishyinguyemo abantu 25.373. Umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside waganiriye na NONAHA yatubwiye ko ababazwa cyane n’amakuru batajya bahabwa y’abantu biciwe ahitwa Midiho (Paruwasi y’Abaporoso), atubwira ko hiciwe Abatutsi benshi ariko ngo babuze uwatanga amakuru y’aho imibiri yabo yajyanywe kuko bayishatse bakayibura, bakaba basaba ubufasha bwo kumenya aho iyo mibiri iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ikwiye.

Abacitse ku icumu muri aka karere bavuga ko inzira yo kwiyubaka ikomeje kandi bari ku rugamba rwo kwiteza imbere, bishyira hamwe bagakorera mu makoperative babifabashijwemo n’ubuyobozi budahwema kubaba hafi.

Uyu muhango wo kwibuka wanitabiriwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo Kambanda Antoine, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza na Depite Mutesi Anitha uvuka muri aka gace, hakaba hari n’abayobozi b’ingabo na polisi muri Kayonza no mu Ntara y’Iburasirazuba.