Published Thursday , on 11 April 2019, 18:19:17 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu kigo nderabuzima cya Jali hiciwe Abatutsi basaga 3000 tariki 10 Mata 1994 bari bahahungiye bizeye ko baharokokera kuko hari hegereye ikigo cya gisirikare cya Jali.

Umuhango wo kwibuka izi nzirakarengane wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rubingo, akaba ari naho hatangiwe ubutumwa butandukanye.

Abaganga n’abaforomo baturutse mu bigo nderabuzima byo mu murenge wa Jali; icya Jali ndetse n’icya Gihogwe, bafatanyije n’abayobozi bari bitabiriye uyu muhango gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abaharuhukiye.

Bamwe mu barokokeye kuri iki kigo nderabuzima cya Jali batangarije Nonaha.com ko bari bahahungiye bizeye ko bahabwa ubufasha n’abasirikare bari mu kigo cya gisirikare cyari giherereye i Jali, ariko ubufasha bari biteze ntabwo babonye ahubwo abo basirikare bifatanyije n’interahamwe babashoramo amasasu.

Ku italiki ya 10 Mata 1994, uwari Burugumesitiri wa Komini Rutongo witwaga Barinda Theoneste nibwo yarebye asanga Abatutsi bari aho batari bwicwe n’imihoro gusa ngo bashire, azana abasirikare bafite imbunda na za gerenade. Baje babeshya abaturage bari bahungiye kuri iki kigo nderabuzima cya Jali ko baje kubacungira umutekano, abaturage nabo bishimira ko ntacyo bakibaye ko bari burokoke, ariko ibintu byaje guhindura isura kuko nibo bahindukiye barabica.

Hakaba hari n’indi myitwarire yagiye iranga bamwe mu baganga muri icyo gihe, aho yabaga ari kwa muganga avura, umurwayi yaza amugana yasanga ari umututsi ntamuvure cyangwa akamwica.

Iyi myitwarire idahwitse ikaba yagawe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Jali Mushatsi Joseph, aho yagize ati ”Ndumva ari uguteshuka ku nshingano, ku muhamagaro ufite wo kuvura, ukajya kwica abarwayi, ukajya kwica n’abandi ni ikibazo gikomeye cyane (…)”.

Yakomeje avuga ko ibyo bintu ari ibintu bagomba guhangana nabyo kugirango bitazongera kubaho.

Rugabirwa Déo, Gitifu w’umurenge wa Jali yasabye abaganga, abaforomo n’abaturage kurwanya icyakurura amacakubiri, yagize ati ”Turatanga ubutumwa ku baganga b’uyu munsi, tubasaba ko kimwe n’abandi baturage twese tugomba guharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhanga n’uwariwe wese wayihembera”.

Ubuyobozi bw’ibi bigo nderabuzima bya Jali na Gihogwe bwatangarije Nonaha.com ko iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, bakora n’ibikorwa byo kuremera abatishoboye barokotse, kuri ubu bakaba bazatangira ubwisungane mu kwivuza imwe mu miryango itishoboye itari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.