Published Friday , on 12 April 2019, 22:39:15 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku mugoroba w’itariki 11 Mata 2019, nibwo mu Karere ka Kicukiro ku rwibutso rwa Nyanza, hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi mirongo itandatu.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu kigo cyahoze kitwa ETO Kicukiro (ubu kikaba kitwa IPRC Kigali), mu gihe cya Jenoside iki kigo cyarimo abasirikare n’abatutsi bahigwagwa muri Jenoside bari bahahungiye bahateze amakiriro ariko bikarangira bajyanywe kwicirwa ku gasozi ka Nyanza.

Ubuhamya bunyuranye bwahatangiwe, bwagarukaga ku kaga abari bahungiye muri ETO Kicukiro bahuye na ko muri Mata 1994, ngo kuko yari inzira ndende bamwe basabaga Imana gupfa vuba, mu buhamya bwatanzwe na Karasira Venuste, umwe mu barokokeye i Nyanza avuga ko baje biringiye ingabo za MINUAR ariko akabona zirimo kuzinga utwazo zishaka kwigendera, yazibajije impamvu zigiye kubasiga zimusubiza ko Abajandarume bari buze kubarinda, nyamara bo barabibonaga ko wari umugambi wo kubasiga ngo bicwe.

Perezida wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, mu butumwa yatanze yashimiye bamwe mu banyamahanga bakora ubuvugizi mu kubwira amahanga Jenoside yakorewe abatutsi, anavuga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yakiriye abahagarariye Ibuka mu Bufaransa ashyiraho komisiyo y’impuguguke mu gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, anashyiraho gahunda y’uko taliki ya 7 Mata buri mwaka bazajya bibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Dusingizemungu yakomeje avuga ko batizeye neza uburyo abantu bakoze Jenoside bakanayihanirwa bategurwa kugirango basubire mu muryango nyarwanda, akaba yanakomoje ku bivugwa ko abakoze Jenoside barimo abasaza ndetse n’abarwayi bakwiye gufungurwa, avuga ko ko byakwitonderwa kuko aribo bashobora kuba baranakoze ibara mu 1963 na 1959.

Hon. Mukabalisa Donathile, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside ndetse anavuga ko urugendo rwakozwe rwibutsa inzira y’umusaraba abishwe banyuzemo kugeza bishwe, yashimiye urubyiruko ruri kugaragara cyane muri gahunda zo kwibuka anavuga ko abarokoye u Rwanda abenshi muri bo bari urubyiruko baje guhagarika Jenoside anashimira abarinzi b’igihango bagaragaje urukondo.

Yasoje asaba ko hagomba kubungabungwa amateka harimo kubungabunga inzibutso kugirango amateka atazimangatana kuko intwaro ikomeye abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bafite ari iyo gushaka kuzimangatanya ibimenyetso.