Published Friday , on 6 July 2018, 20:09:55 by Christophe Hitayezu


Ikigamijwe ni ukongera umusaruro n’imibereho by’umuhinzi

Hirya no hino mu gihugu abahinzi ntibahwema kuvuga ko inyongeramusaruro, imbuto ndetse n’ibindi bikenerwa mu kunoza ubuhinzi bitabageraho ku buryo buhagije, yemwe n’abasaruye isoko ntiriboneke uko babyifuza. Ibi ni bimwe mu byatumye umushinga wa USAID witwa Hinga Weze utekereza uburyo bwo kubikemura binyuze mu cyo yise ’Farm Services Centre’.

Nyaruyonga Jeanne d’Arc, umujyanama mu byo gukwirakwiza inyongeramusaruro mu mushinga Hinga Weze, avuga ko Farm services Centre ari ahantu hazaba ari hamwe hari serivisi zose umuhinzi akenera, hazaba hari inzu irimo inyongeramusaruro, harimo ibikoresho by’ubuhinzi, harimo imbuto, imiti y’ibihingwa, amashwagara, amafumbire n’ibindi byose bijyanye n’ubuhinzi bitabaye ngombwa ko abahinzi bakora ingendo ndende bajya kubishaka kure.

Hazaba kandi hari n’inzu irimo ibijyanye n’ubworozi byose birimo imiti, ibikoresho mu bworozi ndetse n’ibiryo by’amatungo.

Nyaruyonga Jeanne d’Arc asobanura uko iyi Santeri izaba iteye

Avuga kandi ko hazaba hari n’inzu igurirwamo umusaruro w’abahinzi ukanatunganywa kugirango ubikike neza cyangwa se ugezwe ku isoko umeze neza.

Asobanura ko Farm Services Centre izagirwamo uruhare n’abacuruzi bigenga ariko ubumenyi bw’uburyo izakorwa bakazabuhabwa n’umushinga Hinga Weze ndetse ukanatanga ubufasha bw’ibikiresho.

Ubu buryo bwanamuritswe mu imurikagurisha ry’ubuhinzi ryasojwe tariki 3 Nyakanga 2018

Asobanura ko Farm Services Centre izashyirwa ahantu Hinga Weze yakoreye ubushakashatsi ikabona koko ko bikwiye hagendewe ahanini ku miterere yaho ndetse n’umubare w’abahinzi n’aborozi bahari.

Avuga ko bizafasha cyane abahinzi gukurikiranwa n’abatekenisiye umunsi ku wundi kandi iyi Santeri ikazanabamo n’ikigo cy’amahugurwa ku bahinzi ndetse n’aho bashobora guhererwa inama igihe cyose bazikeneye.

Hazajya hahora inzobere umuhinzi yasaba inama mu buhinzi bwe

Mukeshimana Esperance, umuhinzi wo mu karere ka Bugesera, avuga ko ibi bikozwe neza byafasha, yagize ati "Hari igihe ufata umwanya ukajya kugura ifumbiri, ejo ukajya kuzana imbuto ahantu hatandukanye kandi hose ukoresha amatike, birumvikana rero ko hari ahatwegereye dukura byose tudateze, ayo twakoreshaga mu ngendo hari ibindi yakora".

Ibi kandi abihurizaho na Bugingo Janvier, gusa agasaba ko nibikorwa hakwitabwa no ku biciro ntizizaze ari serivisi zihenze.

N’ibikoresho bitandukanye bizaba bihaboneka

Ababishinzwe muri Hinga Weze bavuga ko ukwezi kwa Nzeri kuzashira hamaze gukorwa inyigo z’ahazashyirwa Farm Services Centre, ku buryo mu Ukwakira uyu mwaka zatangira gukoreshwa hirya no hino mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo.