Published Sunday , on 15 May 2022, 19:49:00 by NONAHA

Imurikagurisha ritegurwa n’isosiyeti y’abanyamisiri risanzwe ribera mu Rwanda kabiri mu mwaka ryimuriwe mu Gymnasium y’ishuri rya Notre Dames des Anges, i Remera mu mujyi wa Kigali, mu gihe ryari rimenyerewe n’ubundi muri Remera ariko muri Petit Stade.


Rizaba guhera tariki26/05/2022 kugeza tariki 14/06/2022

Abamaze kumenya ibanga ry’ibicuruzwa biribamo ndetse n’abandi bose babyifuza bazarisanga muri Notre Dames des Anges, ishuri riri ku mahanda w’amabuye uturuka ahazwi nko kwa Rwahama umanuka werekeza muri Gare ya Remera.

Iri murikagurisha rihurirwamo n’ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika na Aziya, rigacururizwamo ibikoresho biramba kandi bihendutse.