Published Wednesday , on 11 March 2020, 20:43:39 by Naomi Irakoze Mugaragu

Nyuma y’uko bigaragaye ko umubare w’abana bato bo mu muhanda bakomeza kwiyongera, ndetse n’uburyo gahunda yari ihari yo gukura abana mu bigo ngororamuco bajyanwa mu miryango yakorwaga, ariko abana bakanga bakaba benshi mu muhanda, byatumye hafatwa ingamba zo gukura abana bose mu bigo ngororamuco, bagasubizwa mu miryango hakaboneka umwanya wo gushyiramo abandi bakurwa mu muhanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020, iki gikorwa cyabereye mu karere ka Huye ahahurijwe abana babarizwa mu bigo ngororamuco bitatu ari byo Nyampinga, Intiganda na OPDE; ababyeyi b’abana; abarezi babo bo muri ibyo bigo ndetse n’abarezi bo ku bigo by’amashuri aba bana bagomba kwigaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, mu butumwa bwe yasabye ababyeyi kurwanya amakimbirane yo mu ngo agaragara nka zimwe mu mpamvu zitera abana kuva iwabo bakajya mu muhanda, anabasaba kwita ku burere bw’abana babo. Agira ati, ”Abantu bose bagufasha ariko nta n’umwe uzagusimbura [...], nta muntu wakurerera kurusha uko wakwirerera.”


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne

Nyirarukundo kandi yabwiye abihakana abana ko bidakwiye, ahubwo uburere bw’umwana bugomba kugirwamo uruhare n’ababyeyi bombi, umugabo n’umugore, nk’ inshingano zabo. Agira ati, ”Niba umwana iwabo bamwihakanye ibyuma by’abazungu bizamubashinja ntaguhakana ngo uyu si uwanjye, kandi gutanga indezo ni itegeko.”

Bamwe mu babyeyi bagiye bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma abana babo bajya mu muhanda ari ubukene, ariko umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, Bosenibamwe Aimee avuga ko izo ari zimwe mu nzitwazo, ariko ko umwana agomba kujya mu muryango, hakenerwa n’ubufasha akaba ariho abuherererwa.

Agira ati, ”Bya bindi muvuga ngo muzajya mujya mu muryango mwongere mugaruke byarangiye, tugiye gushyiraho gahunda y’uko nucika ukagaruka mu muhanda tuzagufata tukakujyana mu muryango, kugeza igihe uzarambirirwa kuba mu muhanda. Mubyeyi nawe, umwana aragucika ubigizemo uruhare kubera uburangare bwawe no kumutoteza, urafungwa. Aho kugira ngo umwana ajye kuri ’Transit Center’ ya Mbazi ni wowe tujyanayo, uryame ku isima wumve uko isima iryana, nuvayo urashyira imbaraga mu kwita ku mwana wawe umuhe ibyo ashaka.”

Iki gikorwa, ngo cyubahirije uburenganzira butandukanye bw’umwana burimo ubwo kurererwa mu muryango, ubwo kwiga, ubwo kuvuzwa, ubwo kuba ahantu hatunganye,… ikaba ari gahunda yabanje kuganirwaho.

Uretse abana batanu batarabonerwa imiryango, ariko ikaba izakomeza gushakishwa, abana bagomba gusubira mu miryango bavuye muri ibi bigo byo mu karere ka Huye ni 114 kandi bakaba bagomba guhita bajyanwa kwiga mu bigo by’amashuri bibegereye. Iki gikorwa kiri gukorwa mu gihugu hose kikaba kimaze amezi atatu.