Published Wednesday , on 11 March 2020, 13:54:56 by Naomi Irakoze Mugaragu

Gahunda y’isomero mu ishuri ribanza rya Tumba yatangiye isomero riri ahantu hitaruye hatari mu ishuri, ku buryo mu gihe cy’akaruhuko abana bajyaga gutira ibitabo baza gusoma batashye, ariko kuva uyu mwaka watangira hashyizweho isomero ryo mu ishuri, aho bagira igihe runaka baha abana ngo basome, ndetse bakagira n’ibitabo batahana iwabo bagakomeza kwiga gusoma bafashijwe n’ababyeyi.

Umuyobozi w’iri shuri, Migabo Vincent anavuga ko iyi gahunda y’isomero ryo mu ishuri yatumye abana babona umwanya uhagije wo kwiga, ndetse ko banabasha gukurikiranwa neza. Agira ati: ”Hari utubati tubikwamo ibitabo bigiye bipanze bitewe n’icyiciro, abana bagenda bafata ibitabo bitewe n’icyiciro barimo, iyo icyiciro cya mbere umwana yabashije gusoma ibitabo byacyo adategwa, ajya mu kindi cyiciro cy’ibitabo agomba gusoma, ku buryo ubu muri buri shuri hari urutonde rw’ibyiciro abana barimo ku buryo ushobora kureba umwana ukavuga uti uyu ari muri iki cyiciro agomba gufashwa ibi.”


Utubati tubikwamo ibitabo

Migabo kandi avuga ko iyi gahunda y’isomero ryo mu ishuri itandukanye n’iyari ihari mbere. Agira ati: ”Iyi gahunda yo gusomera mu ishuri, byonyine n’iyo umwana yinjiye agahita abona udutabo dupanze agira n’amatsiko yo kuba yadusoma, no gutira bikoroha. Ariko mbere ibitabo basomaga ntabwo byabaga bijyanye n’urwego rwabazamura ku buryo bwifuzwa.”

Yankurije Marie Louise wigisha mu mwaka wa mbere, mu ishuri ry’abana 48 baza mu gitondo, ikigoroba hakaza 45 twaganiriye yatubwiye ko bahuguwe muri soma umenye ndetse bakanahabwa ibitabo by’umunyeshuri asoma umunsi ku munsi mu ishuri, bakagira n’ibitabo by’inkuru bagenda basoma kuko ku ngengabihe y’amasaha bafite n’igihe cyo gusoma. Ati: ”Ku ngengabihe hari isomo ryo ku wa gatanu ryo gusoma, aho ni hahandi dufata twa dutabo tw’inkuru ariko akenshi iyo turimo twiga ikinyarwanda harimo isomo ryo gusoma, n’ubundi turasoma.”

Buri mwarimu wigisha kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu kuri iri shuri, ku ngengabihe ye yashatse umunsi ashyiraho iminota 40 yo kugira ngo abana basome ayitanga mu biro by’umuyobozi ku buryo na we abasha kubikurikirana. Aba barimu kandi ngo bahuguriwe uburyo bwo kwigisha gusoma, aho bigisha abana gusoma mu ijwi rituje, igihe cyagera na mwarimu akaza kubasomera ku buryo abana bafata urugero rwiza rwo gusoma, nyuma abana nabo bakaza guhabwa umwanya wo gusoma bakumva hari uwo bitagenda neza bagatumaho umubyeyi we, akabwirwa ko umwana afite ikibazo mu misomere y’ikinyarwanda, bakamusaba kujya amufasha nibura akamuha iminota cumi n’itanu yo gusoma cyangwa irenzeho.