Published Friday , on 15 June 2018, 15:57:22 by Jean Claude Muvunyi

Ihuriro ry’ibigo by’imari mu Rwanda, AMIR kibifashijwemo na Seep ndetse n’inama nkuru y’itangazamakuru ryahuguye abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n’ubukungu ku burenganzira abagana ibi bigo babuzwa kandi bwari ubwabo kugira ngo bagifashe kububagezaho no guhwitura ibyo bigo.

Iri huriro ryagiyeho muri 2007, aho ubu rifite ibigo by’imari iciriritse bigera kuri 331 birimo za Sacco, ibigo by’imari iciriritse n’ibindi, mu gihe mu Rwanda ubu habarurwa ibigera kuri 470.

Kwikiriza Jackson ushinzwe gahunda muri AMIR yabwiye itangazamakuru ko bateguye aya mahugurwa kuko uko ibigo by’imari byiyongera, ari na ko hari bimwe bibeshya ababigana kandi bibagiraho ingaruka.

Yagize ati "Hari ubwo usanga umuturage asinyishwa amasezerano atumvise neza, maze nyuma bikamuteza igihombo".

Yongeyeho ko basanga itangazamakuru rizabafasha mu kwigisha abagana ibi bigo ku kumenya uburenganzira bwabo.

Habyarimana Stratton umukozi wa Seep muri uyu mushinga ugamije kwereka abakiriya ibyo bemerewe uzwi nka RFL3 (Responsible Finance through local leadership and learning) , yagarutse ku mahame arindwi arengera umukiriya.

Amwe muri ayo ni uburyo nyabwo bwo kumuha ibyo akwiye guhabwa, guhabwa inguzanyo afitiye ubushobozi bwo kwishyura, kuba ikigo gikorera mu mucyo, gufata abakiliya bose kimwe ndetse no kubikirwa amakuru mu ibanga.

Stratton akomeza avuga ko usanga aba bakiriya bakora ibyo badasobanukiwe bikabakoraho nk’aho batabwirwa amabwiriza mbere bakazahura nayo abahana.

Kimwe mu bigo by’imari twasuye ishami ryacyo Nyabugogo, twasanze hari byinshi bifasha abakiriya bacyo gusobanukirwa ibibakorerwa ariko hari n’ibindi bitaranozwa nko guca inyungu nyinshi ababigana ndetse no kutorohereza uwaba atakifuza kugumana na cyo aho kimuca amafaranga usanga atajyanye n’ingano y’iyo serivise.

Ibambe Jean Paul ukora mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yasabye aba banyamakuru kwirinda gukora inkuru zibogamye kuko ubu ngo basobanukiwe n’ibijyanye n’ibi bigo.

Peacemaker Mbungiramihigo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) nawe yunze mu rye ariko anabemerera ko urwego akorera ruzaguma kubafasha kugira ngo batangaze ibyo na bo basobanukiwe.

Peacemaker Mbungiramihigo