Published Tuesday , on 28 August 2018, 23:40:59 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2018 ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere bwo mu bihugu byo mu ihembe ry’Afurika cyatangaje ikigero cy’imvura izagwa kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza uyu mwaka wa 2018, bagaragaza ko izaba ihagije.

Aya makuru yatangajwe ubwo basozaga inama y’iminsi ibiri yaberaga hano mu Rwanda.

Ntaganda Semafara John umuyobozi wa meteo Rwanda ubwo yagezaga ku bitabiriye iyi nama yabaga ku nshuro ya 50 uko imvura y’iki gihembwe izaba imeze, yavuze ko hitezwe ko izaba ihagije ndetse ko hari amahirwe menshi ko hazagwa irenzeho ku yari isanzwe igwa.

Ntaganda Semafara John, umuyobozi wa meteo Rwanda

Abajijwe ku bijyanye no ku Rwanda , yavuze ko ho iki gihembwe kizatangira muri Nzeri mu gihe icyo mu karere kizatangira mu Ukwakira ariko avuga ko byinshi bizatangazwa vuba aha nyuma yo guhuza aya makuru n’ayo ibikoresho bya meteo Rwanda byerekana.

ICPAC (IGAD climate prediction of Africa Centre) igizwe n’ibihugu 11, kugira ngo aya makuru aboneke baba begeranyije ayo ibigo byabyo bishinzwe amakuru y’ikirere biba byatanze, ndetse hakanifashishwa ibindi bigo byo ku isi bikurikirana bikanatangaza aya makuru.