Published Tuesday , on 24 July 2018, 23:34:13 by Uwimana Joselyne


Intara y’Iburengerazuba yahagurukiye ikibazo cy’imirire mibi kuko mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dufite abana bafite imirire mibi tune ni utwo muri iyi ntara.

Abayobozi batandukanye bo mu ntara y’Iburengerazuba bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ubuzima barebeye hamwe icyo bakora kugira ngo intara yabo ive muri iki kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi ntara Habiyaremye Pierre Celestin we asanga ari intege nke zibitera, agira ati ”Ikibazo kigaragara muri iyi ntara tubona ari intege nke kuko ireza kandi barakora, ahubwo ikibazo gikunda kugaragara ni uko iyi ntara ahanini yegeranye n’imipaka, usanga ababyeyi bigiriye gupagasa muri congo abana bakirirwa ntawe bafite wo kubitaho ugasanga ari ikibazo gituma abana bagwingira, ni byo tugiye gushyiramo imbaraga tugafatanya n’imiryango itari iya Leta bikazadufasha kwikosora tugahindura”.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bakorera imishinga itari iya Leta basanga hakwiye gushyirwa imbaraga zihambaye muri iyi ntara.

Muhamyangabo Venuste ahagarariye umushinga Sun Alliance uhuriza hamwe imiryango ishinzwe kurwanya imirire mibi, agira ati ”Muri iyi ntara harasabwa imbaraga nyinshi kuko abantu baho ntabwo bita ku bana, bigira mu biraka abana bakabura ubitaho bikabaviramo kugwingira. Ni ugushaka uburyo uturere twashyiraho umwihariko wo kwita kuri abo bana kuko birakabije".

Intara y’Iburenegerawuba igaragaramo abana bafite imirire mibi ku kigero cyo heruru kuko mu turere 7 tugize iyi ntara 4 twa mbere mu dufite abana bafite imirire mibi mu gihugu hose ni ho tuboneka.