Published Saturday , on 14 March 2020, 12:15:39 by Christophe Hitayezu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’ubuzima itangaje ko umuhinde winjiye mu gihugu tariki 8 Werurwe avuye i Mumbai mu Buhinde yapimwe agasangwamo Koronavirus (Coronavirus).

Icyi cyorezo kigeze mu Rwanda, cyabonetse bwa mbere mu Bushinwa mu Ukuboza 2019, gikwirakwira hirya no hino mu bindi bihugu kikaba kimaze kwica abarenga ibihumbi bitanu ku Isi.

Kwirinda kwandura iyi ndwara ni ugukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi menshi ndetse n’isabune. Ukirinda gukora ku munwa no ku maso kandi ntugire abantu ukoraho, byaba byiza no gusuhuzanya ukirinda gukoresha inkokora ahubwo ugapepera gusa. Ikindi ni ukwirinda kugera ahari abantu benshi.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara birimo: Guhinda umuriro, gukorora cyane, gucika intege, kutabasha guhumeka neza nde no kumva ubabara umutwa.

Inama z’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igihe wumvise kimwe muri ibi bimenyetso, ni kwirinda kwegera abandi bantu, ubwawe ukishyira mu kato kandi ukihutira guhamagara inzego z’ubuzima zikwegereye. Ushobora no guhamagara nimero itishyurwa 114. Kugeza ubu ibitaro byose by’uturere bifite ibyumba n’abagaga bateguwe kwakira ukekwaho iyi ndwara.

Zimwe muri nimero wakwifashisha bitewe n’ahakwegereye