Published Monday , on 12 August 2019, 20:56:12 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ange Didier Huon wari uzwi ku izina rya DJ Arafat, umunya cote d’Ivoir wamamaye muri muzika muri Afurika no ku isi hose, urupfu rwe rwatangajwe kuri uyu wa mbere, aho yapfuye azize impanuka ya moto.

Ku cyumweru Dj Arafat ngo yari atwaye akamoto ke mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’ivoire, aza kugonga imodoka arakomereka cyane, bamujyana mu bitaro byo muri uyu mujyi, gusa birangira ashizemo umwuka nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.


Nyina wa DJ Arafat ngo yamusabaga gutekereza kabiri mbere y’uko agira icyo akora

Mu nkuru yanditse mu kinyamakuru Jeune Afrique, yavugaga ko uyu mugabo wafatwaga nk’umuhanzi wa mbere mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, yatakarije ubuzima mu mpanuka.

DJ Arafat wari ufite imyaka 33 y’amavuko yagiye atsindira ibikombe bitandukanye nk’icyitwa Coupe Decale mu myaka ya 2016 na 2017.

Ministiri w’umuco muri Cote D’Ivoire, Maurice Kouakou Bandaman yagaragaje akababaro gakomeye hatewe n’urupfu rw’uyu muhanzi, yoherereza ubutumwa bw’akababaro umuryango we kandi avuga ko hari igikwiye gukorwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro.


Dj Arafat yari inshuti n’ibyamamare bitandukanye, aha yari kumwe na Davido

Dj Arafat wakundaga moto cyane, yamenyekanye mu ndirimbo nka Yorobo, Moto moto, Tapis Velo, Zoropoto, Atalaku, C’est moi, Aurole melodie n’izindi.