Published Tuesday , on 5 June 2018, 20:33:57 by Christophe Hitayezu

Abashoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’inzego zibufite mu nshingano bahuriza ku kuba ikibazo cy’ubumenyi budahagije no kutagira ibikoresho byabugenewe mu bucukuzi bigira ingaruka no ku musaruro ubuvamo ku buryo bigabanya hafi 50% by’umusaruro uboneka.

Damien Munyarugerero ufite isosiyeti icukura amabuye y’agaciro mu Rwanda avuga ko iki kibazo gihari, agira ati "Dufite ikibazo cy’aba injeniyeri mu bucukuzi, ibi bituma umusaruro tubona uba muke kuko iyo ucukuye nabi woza nabi bigatuma utakaza byinshi, aho kugirango amabuye y’agaciro ari mu butaka uvanemo nka 80% ukabona 30% ayandi agatemba, ibyo rero bishaka abantu babifitiye ubumenyi buhagije kandi bazi gukoresha biriya bikoresho bigezweho".

Gusa avuga ko hari amahirwe ko hazaboneka ababifitiye ubumenyi kuko Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho ishami ry’ubucukuzi, gusa ngo abanyeshuri bari kuryigamo ntibaragera ku rwego rukenewe kuko na bo bakeneye ababamenyereza akazi.

Uwimana Etienne, ni umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Kariyeri mu Rwanda akaba anafite isosiyeti y’ubucukuzi, ahamya ko iki kibazo gihari kandi gihombya abakora uyu mwuga, agira ati "Ibikoresho birahenze ariko nta n’ubumenyi, kugirango ugire ubumenyi ugomba gukoresha ingendo shuri kandi na zo zirahenda si buri wese wapfa kubikora".

Uwimana Etienne, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Kariyeri mu Rwanda

Uwimana avuga ko amaso bayateze Ikigo cy’Igihugu cy’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaz (RMB), ko hari politiki kiri gukora igenga ubu bucuruzi kandi bizeye ko hazanashyirwamo icyaba igisubizo cy’ibibazo biburimo.

Umuyobozi mukuru wa RMB, Francis Gatare avuga ko hagiye gushyirwa ingufu mu kubaka ubucukuzi bushingiye ku bumenyi, agira ati "Kugeza ubu abacukura amabuye y’agaciro bakoresha ubumenyi n’ubushobozi biciriritse aho umutungo mwinshi usigara mu gitaka, imbaraga rero tuzazishyira mu kongera ibikoresho bikura umusaruro muri icyo gitaka byo byonyine bishobore kuba byakongera nka 50% by’amafaranga aziyongera".

Francis Gatare, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaz (RMB)

Gatare avuga ko ubucukuzi bumaze igihe kinini bukorwa n’abatabifitiye ubumenyi babyize kandi bakoresha ibikoresho byabugenewe, imbogamizi ikaba uburyo bikorwa n’ubushobozi ndetse n’ubumenyi bike by’ababikora bigakorwa mu buryo bwa gakondo.

Mu mwaka wa 2017, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 323 zavuye mu byoherejwe mu mahanga, mu gihe hari hiyemejwe miliyari 307 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mwaka wa 2016, ubucukuzi bwinjije miliyari zisaga 143 z’amafaranga y’u Rwanda, Francis Gatare avuga ko hiyemejwe ko nibura uyu mwaka wa 2018 buzinjiza nibura miliyoni 600 z’amadorari ya Amerika, ni agera hafi kuri miliyari 520 z’amafaranga y’u Rwanda