Published Friday , on 14 February 2020, 22:18:06 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’imyaka itatu ihuriro ry’Amashuri y’imyuga yigenga (TESU) rishinzwe, ryatangiye gushakisha ibisubizo kuri zimwe mu mbogamizi amashuri nk’aya ahura nazo zirimo ibikoresho bike, ubumenyi bw’abarimo ndetse n’ibitabo bifasha mu myigishirize.

Ubwo iri huriro ryari mu nteko rusange yaryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, ryahaye ibikoresho amashuri y’imyuga icumi mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi.

Umuyobozi wa TESU, Muvunyi Kiba, avuga ko ubumenyi n’ubushobozi bwo kubona ibikoresho aya mashuri akenera biri mu biyagora cyane.

Muvunyi agira ati "Mu mashuri y’imyuga harimo imbogamizi nyinshi, ni amashuri ahenze, ibikoresho ni bike cyane, usanga kugirango ikigo kigire ireme gisabwa kugira ibikoresho bifatika, ariko ibigo byacu mu Rwanda bifite ikibazo cyo kubibona. Gusa ubu turakora ubuvugizi kugirango turebe ko twabona abafasha ibyo bigo"

Akomeza agira ati "Indi mbogamizi ni ibitabo byo kwigishirizamo, kugeza ubu ntibiraboneka turacyakora ubuvugizi. Ikindi ni amahugurwa, abarimu bacu bakeneye ubumenyi buri hejuru butuma nabo bigisha abana bagasohoka bashobora gukora mu nganda zacu n’ahandi hantu hatandukanye".

Asobanura ko ibi bikoresho byatanzwe ari umusaruro w’ubufatanye TESU ifitanye n’ikigo cyitwa PUM cyo mu Buholandi, ati "kiduha inzobere zikaza zigahugura abarimu bacu bamara kubahugura bakaduha n’ibikoresho bihabwa ibigo bigishamo kugirango ibyo bahuguwe babishyire mu bikorwa bigisha abana".


Ibigo by’imyuga by’igenga byari bihagarariwe

Mukayiranga Donathile ushinzwe amasomo muri Groupe Scolaire des Parents yo mu karere ka Huye, avuga ko bahawe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana atanu na cumi (510,000frw), ari nabo bahawe byinshi kuko bakiriye amahugurwa y’abarimo yabaye mu mwaka wa 2018.

Nawe avuga ko kuba nta bitabo bihari ari ikibazo gikomeye ariko ko mbere ya byose igihangayikishije ari ibikoresho bike, agira ati "Kuba ufite amasomo asaba ibikoresho nk’ibyo duhawe tutari dufite, ni icyerekana ko byanze bikunze bigishaga umwana adashyira mu bikorwa ibyo yize, ariko ubu bigiye gukorwa."


Muvunyi Kiba ahereza ibikoresho Mukayiranga Donathile wari uhagarariye Groupe Scolaire des Parents muri iki gikorwa

Avuga ko kuba mu ihuriro ari byiza kuko bituma abarimu babona amahugurwa bakiyungura ubumenyi, ndetse n’ibikoresho bagenda bahabwa bikongera ubushobozi bw’ishuri.

TESU ihuza ibigo byigenga byigisha imyuga mu gihugu hose, ni ibigo bisaga ijana nk’uko Muvunyi abivuga. Ibikoresho byatanzwe byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byahawe ibigo icumi hagendewe ku byahawe amahugurwa.


Ibikoresho byatanzwe


Ifoto rusange y’abitabiriye inama y"inteko rusange