Published Monday , on 9 July 2018, 21:06:50 by Christophe Hitayezu

N’ubwo igihugu cyaciye agahigo ko kugira 64% by’abagore mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ibintu bitegeze bibaho mbere, na 45% y’abagore bari muri guveronoma, ubwitabire bwabo buracyari hasi mu gufata inshingano haba mu bijyanye n’amatora, ndetse no mu itangazamakuru utibagiwe no mu bikorwa by’imitwe ya politiki.

Raporo yashyizwe hanze n’inama y’igihugu yitangazamakuru (MHC ) yerekanye ko umubare w’abagore batanze amakuru mu matora y’inzego z’ibanze aheruka wari wazamutse ugera ku kigero cya 30.22%, n’ubwo umubare munini w’abatanga amakuru ukiri uw’abagabo.

Mu kiganiro cyahuje abahagarariye inama y’igihugu y’abagore, abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse n’abanyamakuru muri Kamena 2018, kigamije kurebera hamwe imbogamizi zigikumira umugore kugaragara cyane no kugira uruhare haba mu nzego za politiki ndetse no mu nzego z’ubukungu, byagaragaye ko abagore badashishikarira kwiyamamariza imyanya ikomeye mu mitwe ya politiki babarizwamo no mu yindi myanya y’ubuyobozi itandukanye itorerwa ahubwo ko banifata cyane mu bijyanye no gutanga amakuru.

Mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu aheruka muri 2017 abanyamakuru ba Radiyo Rwanda bari ahabereye amatora hatandukanye baganiriye n’abari n’abategarugori bagera kuri 23.76% gusa nk’uko bitangazwa n’amakuru yavuye muri RMC.

Bigaragara ko n’ubwo hariho amategeko n’ubushake bwa politiki bugamije kuzamura umwari n’umutegarugori mu nzego zitandukanye zirimo n’iza leta ariko ko umubare munini w’abagabo ukiri hejuru cyane y’umubare w’abagore ahanini bitewe n’imyumvire imaze igihe mu bantu ivuga ko umugabo ari we ushoboye kurusha umugore.

Mugisha Emmanuel umunyabanga nshingwabikorwa wa RMC yagize ati "abagore benshi bakomeza kubona politiki ndetse n’itangazamakuru nk’ibikorwa bigenewe abagabo, bo bakumva bakwitabira indi mirimo isanzwe ariko iyo myumvire igomba guhinduka.”

Byagaragaye kandi ko abanyamakuru benshi badakunda guha ijambo abagore mu gihe bari gushaka amakuru ku ngingo zerekeranye n’amatora, ingingo za politiki n’ibindi bibazo kandi ibi ari bimwe mu bikomeza gusubiza umugore inyuma mu kwiyumvamo ubushobozi.

Ba nyiri ibitangazamakuru bahamagariwe kujya baha akazi abagore mu bitangazamakuru bayoboye kuko ari byo bizatuma ijwi ryabo rirushaho kumvikana mu itangazamakuru.

Umubare rusange w’abagore bakora itangazamakuru mu gihugu ungana na 28 % gusa.

Muri iki kiganiro kandi abakitabiriye bagaragaje ko n’ubwo inzego zihagarariye abagore zubatse neza mu nzego zose z’igihugu ariko ko zidakora neza nk’uko bikwiye.

Majoro Anselme, umuyobozi wa Women Empowerment mu nama y’igihugu y’abagore yahamagariye abagore kwitabira ibikorwa bya politiki abashishikariza gufata iya mbere mu kwiyamamaza mu matora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri 2018.

Igihugu cyemeje amategeko menshi arengera abagore nk’itegeko ribaha uburenganzira ku mutungo ribemerera kugira uburenganzira 50/50 kimwe n’uwo bashakanye. Hari n’itegeko rishya riherutse gutorwa riha umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ibyo yemerewe byose nk’uri mu kazi. Iri tegeko rikaba ryaraje ribasubiza uburenganzira bwabo. N’ubwo ibi byose byakozwe ariko ibibazo bishingiye ku muco, imitekerereze n’ubukene biracyabangamiye umugore mu kuba yakumva ko ashoboye ngo agaragaze ubushobozi bwe.