Published Thursday , on 15 February 2018, 13:13:26 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ikibazo cy’ibitabo mu mashuri ni kimwe mu bikomeje kugaragarira Minisiteri y’Uburezi muri gahunda y’ Ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi, uretse kuba bitanahagije, hari aho n’ibihari bidatizwa abanyeshuri ngo babikoreshe, nyamara REB ikagaragaza ko ibi bibazo bidahari ahubwo ari ubunebwe bw’abarimu.

Aho Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo bagiye basura, byagiye bigaragara ko abanyeshuri badatizwa ibitabo nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi cyibisaba ndetse bikaba byaragiye binengwa cyane n’abari muri ubu bukangurambaga.

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’abarezi, ni ikibazo cy’ibitabo bidahagije bijyanye n’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (CBC), iyi ntegaganyanyigisho ikaba yaratangijwe mu mwaka wa 2016 ndetse ikanaba izabazwa mu bizamini bya Leta mu mpera za 2018.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare, mu kiganiro kigufi umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi, REB, yagiranye n’umunyamakuru wa City Radio mu kiganiro Umunsi ukeye, Dr. Musabe Joyce yavuze ko abarezi batakagombye kugira impungenge z’uko badafite ibitabo kuko ngo ibitabo biyobora abarimu, abajijwe ikibazo cy’amasomo cyane cyane ajyanye n’indimi kuko usanga hari imyandiko igomba kwibandwaho, yasubije ko bishobotse abarezi bajya bahimba imyandiko yo kwifashisha mu gihe bigisha.

Ibi byongeye gushimangirwa na Gasana Janvier wari umuyobozi wa REB [ubu wamaze gusimbuzwa Dr. Ndayambaje Irenée kuri uyu wa 14 Gashyantare], yavuze ko ibitabo hose byagezeyo kandi ari na byinshi, ahubwo ko we abona ko abarimu bafite ubunebwe bwo gutegura amasomo yabo.

Bamwe mu barezi baganiriye n’umunyamakuru wa Nonaha.rw batangaje ko bafite ikibazo cy’ibitabo cyane cyane mu myaka isoza, ni ukuvuga umwaka wa gatatu w’amashuri abanza, umwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu usoza amashuri yisumbuye.