Published Wednesday , on 21 February 2018, 22:57:13 by Christophe Hitayezu

Mu gihe ubuhinzi bw’u Rwanda bukisunze cyane ikirere, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kigaragaza ko imvura y’iri tumba izacika mu mpera za Gicurasi, hatagize ingamba zifatwa, nta gushidikanya umusaruro wazagabanuka ugeraranyije n’igihembwe cya mbere kuko iki gihe imyaka imwe izaba ikiri mu bihe igikeneye amazi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Gashyantare 2018 mu nama yahuje abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa ba Meteo Rwanda bo mu nzego zitandukanye, hibanzwe ku kurebera hamwe uburyo igihembwe cy’Ihinga A (Nzeri-Ukuboza2017) cyagenze hanatangwa Iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Ihinga B, ndetse na Dr. Ndabamenye telesphore, umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) ashima bikomeye uruhare amakuru y’iteganyagihe iki kigo gitanga mu buryo buhoraho, afite mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.

[Ifoto] Dr. Ndabamenye telesphore

Dr Ndabamenye agira ati: "Twe nk’abakora mu buhinzi, aya makuru adufasha mu igenamigambi no guhitamo ubwoko bw’ibihingwa duhinga. Iyo tumenye ko imvura y’igihembwe runaka ishobora kuba nkeya, dushobora kuba twategura hakiri kare uburyo bwo kuhira imyaka muri twa turere tuzagusha imvura nkeya"

John Ntaganda Semafara, umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, avuga ko itumba ryatangiye kare mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare ikazarangira mu matariki ya 20 na 30 Gicurasi.

Bwana Semafara yasabye abaturarwanda bose muri rusange kwegera impuguke zikora imirimo itandukanye, cyane cyane abakora mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo bagirwe inama ku bijyanye n’ingamba zikwiye gufatwa n’uko bagomba kwitwara hashingiwe ku bikubiye mu cyegeranyo cy’imvura y’itumba rya 2018 cyatangajwe.


[Ifoto] John Ntaganda Semafara, umuyobozi wa Meteo Rwanda

Dr. Ndabamenye yizeza ko kuba imvura ishobora gucika kare bitazagira ingaruka ku musaruro kuko bagiye gufasha abahinzi kumenya imbuto zera kare bakwiye guhinga.

Gusa avuga ko n’ubwo imvura ari kimwe mu bifasha ibihingwa kwera neza, ariko hari n’ubundi buryo burimo no kuhira imyaka buzakoreshwa mu rwego rwo gukora ubuhinzi budahanze amaso gusa ikirere.

Meteo Rwanda ivuga ko uko iteganyagihe ry’igihembwe gishize ryatanzwe ari nako ryagenze, ibi bishobora guhuzwa no kuba RAB ivuga ko umusaruro w’igihembwe gishize wazamutse cyane.

Iteganyagihe ryagaragaje ko muri iri tumba igice kinini cy’u Rwanda kizagusha imvura ihagije ariko izagabanuka ikaba nkeya

Meteo Rwanda iratangaza ko igihembwe cy’ihinga B (Werurwe-Gicurasi) 2018 kizarangwa n’imvura ihagije ariko izagabanuka ikaba nke mu gice kinini cy’u Rwanda.

Iteganyagihe ry’Itumba rigabanyijwe mu bice bitatu:

  1. Imvura isanzwe: Igipimo cy’imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ni igipimo mpuzandengo kiri hagati ya milimetero 250 na 430 y’igiteranyo cy’imvura yapimwe mu mezi y’Itumba kuri sitasiyo.
  2. Imvura nyinshi: Ni imvura iri hejuru ya milimetero 430 y’igiteranyo cy’imvura yapimwe kuri sitasiyo mu mezi atatu y’Itumba.
  3. Imvura Nkeya: Ni imvura iri munsi ya milimetero 250 y’igiteranyo cy’imvura yapimwe kuri sitasiyo mu mezi atatu y’Itumba.

Ashingiye kuri ibi byiciro, Twahirwa Anthony, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iteganyagihe muri Meteo Rwanda yavuze ko mu Ntara y’Amajyaruguru (Musanze, Burera ,Gicumbi, Rulindo na Gakenke), Amajyepfo y’Intara y’Iburengerazuba (Rusizi na Nyamasheke); Intara y’Iburasirazuba (Agace gato ka Nyagatare na Gatsibo byegereye Intara y’Amajyaruguru) bizagira imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’itumba ishobora kwiyongera ikaba nyinshi.

Yavuze ko igice kinini cy’u Rwanda kigizwe n’Umujyi wa Kigali (Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo), Intara y’Amajyepfo (Nyamagabe, Huye, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Gisagara, Kamonyi na Nyaruguru), Intara y’Iburasirazuba (igice kinini cya Nyagatare, igice kinini cya Gatsibo, Ngoma, Bugesera, Kayonza, Rwamagana na Kirehe), Intara y’Iburengerazuba (Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Karongi), hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’Itumba ishobora kuba nkeya

Meteo Rwanda irashishikariza abaturarwanda gukomeza gukurikirana ibyegeranyo bindi bitangwa byunganira iteganyagihe ry’igihembwe harimo iteganyagihe ry’amasaha atandatu, iry’umunsi umwe, iry’iminsi itanu, iry’iminsi 10 n’iry’ukwezi.