Published Monday , on 17 June 2019, 21:42:45 by Christophe Hitayezu

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), byatangije igikoresho cy’ikoranabuhanga cyiswe RuralInvest rizajya ryifashishwa mu kwiga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bikorohera nyirayo guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari, bityo ishoramari rikiyongera kuko imyinshi mu mishinga yimwa amafaranga kubera inyigo mbi.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, Dr. Karangwa Patrick, avuga ko ishoramari mu buhinzi rikiri kuri 5% kandi ko intego ari uko muri 2024 iki gipimo nibura kizaba kikubye kabiri.

Dr. Karangwa agira ati, “Gukora imishinga imeze neza usanga bikiri hasi. Tubona ko ikoranabuhanga rishobora kuzamura ubushobozi bwo gukora imishinga, imwe Banki ibona ari myiza kuko nayo iba ishaka izunguka. Iyo imishinga imeze neza banki nayo ishoramo kuko iba ibona ko nayo izungukiramo”.

Ubu inzego zitandukanye zirimo abakora mu nzego zishinzwe ubuhinzi, amabanki n’abikorera batangiye guhugurwa na FAO ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rikorera kuri mudasobwa.

Bimenyande Desiré uhagarariye umushinga PASP mu karere ka Kayonza, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko iri koranabuhanga ritanga icyizere kuko isesengura ry’amakuru ajyanye n’umushinga rizajya rikorwa neza.


Bimenyande Desiré ari mu batangiye guhugurwa kuri RuralInvest

Bimenyande avuga ko umuhinzi utarize atari we uzakoresha iryo koranabuhanga ahubwo azajya afashwa n’umutekinisiye we akagira uruhare rwo gutanga amakuru. Avuga ko rigizwe n’ibice bitatu birimo gukusanya amakuru nyayo ajyanye n’ikibazo kiri ahantu runaka, kuyakuramo umushinga ndetse no kuwukurikirana.

Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda, avuga ko ikigamijwe ari ugufasha abahinzi kuva mu buhinzi butunga imiryango gusa bagana ku buhinzi bushingiye ku bucuruzi. Agira ati, “Turashaka ko abahinzi bahingira isoko bakagira amafaranga, kugirango ibi bigerweho, hagomba kongerwa ishoramari mu buhinzi kandi bisaba inguzanyo za Banki. Iri koranabuhanga si iry’u Rwanda gusa, ryatangiye no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.


Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda

Uretse iri koranabuhanga, FAO yafashije u Rwanda gukora iryifashishwa mu kurwanya nkongwa idasanzwe ndetse n’ikoranabuhanga rifasha abahinzi kumenya amakuru y’iteganyagiye, ibiciro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu, ubuzima bw’amatungo ndetse n’amakuru yafasha abaturage kuboza imirire