Published Saturday , on 11 August 2018, 19:23:17 by Bucyibaruta Kabera Samson


Kuri uyu wa 10 Kanama 2018, mu Ntara y’Amajyarugu Akarere ka Musanze, mu masaha y’igicamunsi nibwo hari harimo hakirwa abaje kwitabira irushanwa rihuza ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba imaze kumenyerwa nka FEASSA ( Federation of East African Secondary School Sports Associations).

Iri rushanwa rifite umwihariko ugereranije n’andi yaribanjirije kuko ubu n’amashuri abanza yaryitabiriye ku nshuro yayo ya mbere.

Uyu mwaka iri rushanwa biteganijwe ko rizitabirwa n’abasaga ibihumbi 4 barimo abaherekeje abakinnyi ndetse n’abarushanwa mu mikino inyuranye, abo bantu baturutse mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzaniya, u Burundi, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Gillaume Ryaboneyende ushinzwe imikino mu ntara y’Amajyaruguru yatangarije Nonaha.com ko amakipe yo mu Rwanda yiteguye neza ati ”Ibikombe byinshi bizaguma hano mu Rwanda, twizeye intsinzi”, bikaba byanashimangiwe n’umunyeshuri wo mu karere ka Muhanga witwa Nshimiyimana Emmanuel wiga ku ishuri rya CIP Muhanga, ati ”ibikombe byose tuzabisigarana, kuko abanyarwanda badutumye ntitwabatenguha”.

Abitabiriye bose buri wese arashaka intsinzi, Viviane Kiim waturutse Kisumu (muri Kenya) aganira n’umunyamakuru wa Nonaha.com yagize ati “iri rushanwa nibwo ndijemo ariko nizerako ibikombe byinshi tuzabitahana kuko umukino nkina wa Tenisi ndawukunda cyane”.

Intara y’Amajyaruguru ni yo yakiriye iyi mikino biteganijwe ko ritangira taliki ya 12 Kanama rikazasozwa taliki ya 20 Kanama 2018.