Published Wednesday , on 26 December 2018, 21:36:28 by Christophe Hitayezu

Imurikagurisha ry’abanyamisiri – Egypt and Middle East Expo – rimaze iminsi ribera mu mujyi wa Kigali kuva tariki 15 Ukuboza rirasozwa ku cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018.

Iri murikagurisha rirabera mu nyubako ya MIC iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, rikaba ririmo ibicuruzwa byaturutse mu bihugu bisaga birindwi birimo iby’abarabu n’ibyo muri Aziya.

Abaryitabiriye bavuga ko bibafasha kuko ibihacururizwa byihariye ku muntu wita ku bwiza n’uburambe bw’ibikoresho, uwitwa Mukaneza Fransoise yagize ati “Aba nabaguzemo ibikoresho byo mu gikoni mu mwaka wa 2015, ariko kugeza ubu ndacyabikoresha cyeretse akumba kamwe gakora salade kangijwe n’umwana, buri nshuro baje mba ngomba kugira icyo mpagura”.

Abamurika bavuga ko bishimira uburyo abanyarwanda baryitabira kandi ko bagerageza gushyira ku biciro byo hasi nk’ibyo bacuruzaho iwabo.

Iri murikagurisha riba kabiri mu mwaka, mu mezi ya Gicurasi n’Ukubozi, rikaba rizamo ibicuruzwa byinshi bitandukanye kuko n’abifuza kurangura barangura ku giciro nk’icyo babihererwaho Dubai cyangwa mu bindi bihugu baranguramo, bikabafasha kuzigama amafaranga y’ingendo n’amacumbi bakabaye bakorasha.