Published Friday , on 1 June 2018, 08:40:08 by Jean Claude Muvunyi

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’abanyamisiri i Kigali kuri uyu wa 31 Gicurasi, abategura barasaba abanyarwanda kwitabira kureba no kugura byinshi byiza.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Ahmed El Ansary atangiza iri murikagurisha yavuze ko ari andi mahirwe abashaka gukora ibintu byishimirwa na benshi babonye yo kuza kwigira ku bandi.

Yakomeje avuga ko bishimira urwego iri murikagurisha rigezeho.
Yagize ati "U Rwanda na Misiri duhuriye muri COMESA. Iri murikagurisha rihuje ibihugu bimaze kunoza ibyo bakora. Ubwo rero abafite ibikorerwa mu Rwanda bagomba kuza kubigiraho."

Haguma Natacha, umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha rya Egypt and Middle East Expo yabwiye itangazamakuru ko kuri iyi nshuro yaryo ya cyenda bakoze uko bashoboye bakegereza abakiliya babo aho ibera ndetse hakaba hari n’ibicuruzwa bihagije.

Natacha Haguma aganira n’itangazamakuru

Iri murikagurisha riri Kubera mu nyubako ya MIC kuva ku itariki ya 30 Gicurasi ikazarangira ku itariki ya 13 Kamena 2018, aho abayitabira bahita bajya mu irushanwa ryo kuzatombora moto ebyiri mu gihe iheruka hari hari moto imwe.


Ukigera muri MIC ubona ibimenyetso bikuyobora kugeza aho riri kubera

My mafoto, reba bimwe mu biri kumurikwa